Kigali

Si Diyabete gusa! Ibyago byo gukunda kunywa isukari nyinshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 14:40
0


Iyo bavuze ko kunywa isukari nyinshi ari bibi, abenshi bumva indwara iri guhitana benshi yitwa Diyabeti, nyamara burya ntabwo isukari nyinshi itera Diyabeti gusa ahubwo igira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umubtu ndetse no ku bice bitandukanye by’umubiri.



Dore ibyago uzagira niba ukunda kunywa isukari nyinshi

Nk'uko urubuga rwandika ku buzima rwa healthbenefits rwabitangaje mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Health Risks of Consuming too Much Sugar” ngibi ibyago byo kunywa isukari nyinshi:

1.Umubyibuho ukabije

kimwe mu bishobora guterwa no kunywa isukari nyinshi ni umubyibuho ukabije,kubera ko isukari umubiri uyikoresha nk’isoko y’ingufu,iyo rero ukunda kunywa isukari nyinshi,umubiri uyihinduramo ibinure,ukabibika mu mubiri,umuntu agatangira kubyibuha atyo.

2.Kuba imbata y’ibinyamasukari

Iyo ukoresha isukari nyinshi,ubwonko butanga umusemburo witwa Dopamine.Uyu musemburo rero ubwira ubwonko guhorana ubushake bw’isukari,ibyo rero bigatuma wumva uhora ushaka ibinyamasukari.

3.Umuvuduko w’amaraso uri hejuru

Nta gushidikanya ko kunywa isukari nyinshi byatera umuvuduko w’amaraso kujya hejuru,kuko umubyibuho akenshi ugendana n’umuvuduko w’amaraso.

4.Kugabanyuka kw’intungamubiri

Iyo umuntu akunda gukoresha ibinyamasukari byinshi,ahora yumva afite imbaraga mu mubiri,nyamara isukari ntigira za Vitamini,ndetse n’izindi ntungamubiri,Bityo rero umubiri wawe ushobora kuhazaharira kubera ko wabuze intungamubiri.

5.Guhorana inzara

Buriya abantu bakunda ibinyamasukari cyane bahora bashaka ibyo kurya,kuko gukoresha isukari nyinshi bituma umubiri udatanga neza imisemburo bita leptin.Uyu musemburo rero niwo ubwira umubiri ko uhaze,iyo rero utari gutangwa neza,uhorana inzara.

6.Diyabeti

Kunywa isukari nyishi,bituma umubiri ushobora kutayishyira kuri gahunda,bityo ikaba nyinshi mu mubiri,umuntu akaba arwaye indwara y’igisukari,iri mu ziri guhitana benshi ku isi.

7. Kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri

8. Gukora nabi k’umwijima ndetse n’impyiko

9. Bituma umuntu asaza vuba

10. Bishobora gutera n’indwara ya Goutte,nayo izengereza abantu cyane.

Niba rero wakekaga ko gukoresha isukari nyinshi bitera gusa Diyabeti,wibeshyaga,kuko ishobora kukuzanira amakuba menshi mu mubiri wawe.

Ni gute wakwikuramo ubushake bw’ibinyamasukari?

Nyuma yo kumva ibibi byo gukunda isukari cyangwa se ibinyamasukari,ugomba no kumenya uko wabicikaho,Dore hano rero inama:

• Jya ukunda kunywa amazi ahagije: iyo buriya umubiri wawe udafite amazi,ubushake bw’ibinyamasukari buriyongera.Ni byiza rero kunywa amazi ahagije kandi buri munsi.

• Jya ukora Imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho

• Jya ugerageza gusinzira neza ndetse no kuruhuka

• Jya wirira imbuto n’imboga cyane.

• Ushobora no gukoresha nk’igisheke mu mwanya wo kunywa isukari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND