RFL
Kigali

Harimo itarubakwa: Ibyo wamenya kuri Stade zo muri Morocco zizakira Igikombe Cy'Isi cya 2030

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/10/2024 13:43
0


FIFA yamaze kwanzura ko igikombe Cy'Isi cya 2030 kizabera mu bihugu bitatu aribyo Espagne, Morocco na Portugal. Imikino izabera ku gice cyo muri Afurika, izakinirwa mu bibuga bitandatu byo muri Morocco.



Mu 2030 igikombe Cy'Isi kizabera muri Portugal, Espagne na Morocco kizahurirana no  kwihizihizwa imyaka 100 igikombe Cy'Isi gitangiye gukinwa.

Morocco yemerewe kwakirira iri rushanwa nyuma yo  gutanga ibibuga bitandatu bizaba byujuje ubuziranenge. Espagne yatanze ibibuga 11 mu gihe muri Portugal ari ibibuga bitatu.

Ibibuga byo muri Morocco bizakinirwaho igikombe Cy'Isi biherereye mu duce twa Rabat, Casablanca, Agadir, Marrakech, Fès na Tanger.

Stade ya Hassan II izaba iri mu mujyi wa Casablanca ntabwo irubakwa  gusa  izubakwa ku buso bwa hegitare 100, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 115.

Stade ya Hassan II izaba ari yo stade nini mu zizakinirwaho irushanwa ndetse ari iya mbere nini yubatswe ku Isi iri mu ishusho y’ubwato bwera. 


Stade ya Hassan II ntabwo irubakwa kandi izakira Igikombe Cy'Isi cya 2030 

Stade ya Marrakech yakira abantu ibihumbi 42, na yo izavugururwa mu byiciro bibiri kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika na FIFA.

Stade ya Ibn Batouta yo isanzwe ihari gusa iri kuvugururwa mu mujyi wa Tanger. Nyuma yo kuvugururwa iyi stade izajya yakira abafana ibihumbi 90,  kuri ubu yakira  ibihumbi 65.

Stade ya Agadir Stadium yo mu gace ka Agadir, ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 42. Amakuru dukesha urubuga rwa FIFA, avuga ko iyi stade izagenda ivugururwa ku buryo igikombe Cy'Isi cya 2030 kizakinwa yakira abagera  ku bihumbi 65. 

Prince Moulay Abdellah Stadium yo mu Mujyi wa Rabat nayo yaravuguruwe, yongera kubakwa bushya kugira ngo izajye yakira abantu ibihumbi 65. Biteganyijwe ko izakira Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2030.

Stade ya Complexe Sportif de Fès isanzwe ikinirwaho Imikino Ngororamubiri. Ni stade biteganyijwe ko izavugururwa ikagenerwa no kwakira umupira w'amaguru ku buryo mu gikombe cy'Isi izaba yakira ibihumbi 46 ivuye ku bihumbi 35 yakira kuri ubu. 


Morocco mu bihugu bitatu bizakira igikombe Cy'Isi cya 2030 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND