Kigali

Dufite imyumvire yo gukorana n’abandi mu gushaka ibisubizo – Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/10/2024 17:21
0


Mu butumwa Perezida Kagame na Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2024, harimo n’isano u Rwanda na Latvia bifitanye.



Perezida Kagame avuga ko igihuza u Rwanda na Latvia gishingiye ku mikoranire yerekana ko ishoramari rishoboka mu gihe hubatswe uburyo buhamye buha buri wese uburenganzira bungana.

Umukuru w’Igihugu wageze i Latvia ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugira imikoranire n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye Igihugu gishobora guhura na byo.

Yakomeje ati: “Dukeneye no guha agaciro izindi ngeri z’imikoranire harimo n’ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.’’

Yagaragaje ko Latvia yatangiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi u Rwanda na rwo rwateye intambwe ifatika nk’aho serivisi nyinshi za Leta ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we byibanze ku bufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi ikoranabuhanga n’ibindi hagamijwe guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Ati: “Dufite imyumvire yo gukorana n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye duhura na byo. Twanyuzwe n’ibyo twabonye kandi tuzishimira kuguha ikaze mu Rwanda mu gihe cya vuba.’’

Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, na we yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati: “Ni uruzinduko rwa mbere rwa Perezida w’u Rwanda muri Latvia, ni na rwo rwa mbere rw’Umukuru w’Igihugu cya Afurika nyuma y’ubwigenge bwacu. Ni uruzinduko rw’amateka.’’

Yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano w’ibihugu by’u Burayi ndetse n’ingaruka zatewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Yakomeje ati: “Twashimye umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.’’

Yanavuze ko baganiriye ku mikoranire yo guteza imbere ibijyanye n’ubukungu by’umwihariko mu iterambere ry’ubuhinzi.


Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Latvia 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND