RFL
Kigali

Diddy wacyekwagaho gushaka kwiyahura ntagicungishijwe ijisho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2024 9:00
0


Nyuma yaho umuraperi w’icyamamare Sean ‘Diddy’ Combs, atawe muri yombi yahise ashyirwa ku rutonde rw’imfungwa zicungishijwe ijisho zinafungiye ahihariye bitewe n’uko yacyekwagaho gushaka kwiyahura. Ubu yamaze gukurwa kuri uru rutonde n’abo mu muryango we baramusura.



PageSix yatangaje ko ko nyuma y’icyumweru uyu muhanzi ashyizwe kuri uru rutonde, ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo ya ‘The Metropolitan Detintion Center Brooklyn’, bwahisemo kumukuraho.

Iki kinyamakuru kivuga ko abo mu muryango we bamusura aho afungiye n’ubwo kiterura ngo kigaragaze isano abamusura bafitanye nawe.

Ngo uyu mugabo kugeza ubu ‘arakomeye’, ‘afite ubuzima buzira umuze’ kandi yiteguye guhangana n’ibirego bikomeje kwisuka umunsi ku wundi nk’uko umunyamatego we Marc Agnifilo yabitangaje.

Ku wa 16 Nzeri 2024 akaba aribwo Diddy yafungiwe i New York akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina.

Nyuma y’uko atawe muri yombi yagerageje gutanga Miliyoni $50 ngo aburane ari hanze, ariko urukiko rubitera utwatsi. Mu ntangiriro z’uku kwezi, byitezwe ko ari bwo yatangira kuburana.

Diddy wacyekwagaho gushaka kwiyahura ntagicungishijwe ijisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND