RFL
Kigali

The Ben, Israel Mbonyi na Okkama bahataniye ibihembo bitangirwa muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2024 10:00
0


Abahanzi Nyarwanda, Mugisha Benjami [The Ben], Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi] na Ossama Masut Khalid [Okkama] basohotse ku rutonde rw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bahataniye ibihembo ngarukamwaka bizwi nka African Entertainment Awards, USA (AEAUSA).



Si ubwa mbere aba bahanzi bahataniye ibi bihembo. Ariko kuri iyi nshuro ni akarusho kuko bashyizwe ku rutonde mu gihe hizihizwa imyaka 10 ishize ibi bihembo bitangwa, kandi bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuhanzi mu nguni zose z’ubuzima.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 ni bwo abategura ibi bihembo basohoye urutonde ntakuka rw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibi bihembo. Byanaherekejwe no gutangaza, amatora yo kuri internet yatangiye, ndetse azatangira ku wa 2 Ugushyingo 2024.

Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe gutera imbaraga abahanzi bo muri Afurika no gushyigikira ibikorwa byabo. Bihuzwa n’ibirori byo kumurika imideli, kugaragaza umuco wa buri gihugu, hagamijwe muri rusange kuzamura inganda ndangamuco za buri gihugu.

Ababitegura bavuga ko ibi bihembo byabaye urubuga rwiza rwo kugaragaza impano z’abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n’abari kuzamuka. Mu gutanga ibi bihembo, hanatumirwa abahanzi baririmba, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori.

Ibihembo nyirizina bizatangwa ku wa 9 Ugushyingo 2024, mu muhango uzabera mu nyubako ya Hilton Hotel Newark Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera saa moya z’ijoro kugeza mu masaha akuze.

Ariko mbere y’aho hazaba ibirori byo kumurika imideli, bizaba ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.     

Ni ibihembo bihataniwe mu byiciro 44. Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Puculi’ ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya cyangwa se itsinda rishya (Best New Artist/Group), aho ahatanye na: Onesimus, Pabi Cooper, Mudra D Viral, Eli Njuchi, Jahshii, Kashif Sankar, Ntate Stunner, Pressure Busspipe ndetse na Prince Diallo.

Ni mu gihe The Ben ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka muri ibi bihembo, ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo cyangwa se Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist - East/South/North).

Ahatanye na Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah wigeze gutaramira mu Rwanda na Focalistic.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri kwitegura gukorera igitaramo muri Tanzania, ahatanye mu cyiciro cy’umuramyi mwiza (Best Gospel Artist).

Ahatanye na Mercy Chinwo wamamaye mu ndirimbo ‘Excess Love’, Tim Godfrey, Frank Edwards, Ntokozo Mbambo, Prosper Ochimana, Minister Mahendere, Nathaniel Bassey benshi bashatse gutumira i Kigali, Piesie Esther ndetse na Janet Manyowa.

Ibi bihembo kandi bitangwa ku bantu bagize uruhare mu gutunganya indirimbo zinyuranye, biri mu mpamvu zatumye Nkotanyi Fleury uzwi mu Rwanda mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo Ariel Wayz yarashyizwe ku rutonde.

Uyu musore ahatanye mu cyiciro cy’utunganya amashusho w’umwaka (Video Director of the Year), ahatanye na Jack Bohloko, TG Omori a.k.a Boy Director, Kyle Lewis, Nahom Records Inc, Clarence Peters, Dammy Twitch, Director Pink, The Alien ndetse na Daps.

Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ushyigikiye muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 10


The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Plenty’ yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo AEAUSA


Okkama uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akanyoni’ ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo


Israel Mbonyi utegerejwe mu gihugu cya Tanzania, yashyizwe ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo AEAUSA


Nkotanyi Fleury wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND