RFL
Kigali

Urwibutso kuri bimwe mu byamamare ku Isi byitabiriye Kwita Izina mu myaka 19 ishize

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2024 11:16
0


U Rwanda ni igihugu kimaze kuba ubukombe mu gusurwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n'ibyabamare, bakururwa n’ibyiza birutatse birimo Ingagi zo mu birunga, by'umwihariko hari abitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu myaka itandukanye.



Harabura igihe gito ngo mu Rwanda habe umuhango wo Kwita Izina uzaba ku itariki 18 Ukwakira 2024. Ni umuhango witezweho kongera kuzana ibyamamare bitandukanye nk'uko byagiye bigenda mu myaka yashize.

Nk'uko ibintu byose biryoha bisubiwemo, iyi nkuru nayo irasubiramo ibyamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu myaka yashize mu gihe hategerejwe kumenyekana ibyamamare bizaza uyu mwaka.

1. Didier Drogba

Didier Yves Drogba Tébily, umugabo ukomoka muri Cote d’Ivoire akaba yaramamaye bitewe no guconga ruhago, yaciye mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi agirira ibihe byiza cyane mu ikipe ya Chelsea.

Uyu mugabo kandi ukundwa na benshi yasuye u Rwanda ku nshuro ya Kabiri mu mwaka ushize wa 2022 mu muhango wo kwita izina ingagi.

2. Ne-Yo

Mu 2019, Shaffer Chimere Smith, Umunyamerika w’Icyamamare mu njyana ya R&B, ku nshuro ye ya mbere yabashije gukandagira mu Rwanda. Yaje yitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi ndetse yita umwe muri abo bana, “Biracyaza”.

3. Naomi Campbell

Umunyamideli w’Umwongerezakazi uri mu biraburakazi bakomeye mu mideli ku Isi baninjiza agatubutse, Naomi Campbell ni umwe mu byamamare byatumiwe mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15, mu birori byabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri mu  2019.

4. Yousou N'Dour

Umuhanzi akaba n'umunyapolitiki Yousou N'Dour wahoze ari Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal. Yamamaye cyane mu muziki mu myaka yashize ndetse kugeza ubu niwe muhanzi wa mbere ukize cyane muri Africa. Yousou yitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu 2022.

5. Juan Pablo Sorin

Ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bakomoka muri Argentine bubatse izina ku Isi. Juan Pablo Sorin yakinnye mu makipe nka Barcelona, Paris Saint-Germain ndetse kugeza ubu yabaye umunyamakuru w'umusesenguzi w'umupira. Pablo akaba yaraje mu Rwanda Kwita Izina mu 2022.

6. Naomi Schiff

Akomoka muri Bubiligi akanagira inkomoko mu Rwanda, Naomi Schiff akunzwe mu marushanwa yo gutwara imodoka ndetse n'icyamamare mu biganiro bya Televiziyo. Yitabiriye ibirori byo Kwita Izina mu 2022.

7. Idris Elba

Icyamamare muri Sinema no mu muziki, Idris Elba ari mu birabura bakomeye i Hollywood, akaba akomoka muri Sierra Leone. Yamamaye muri filime nka 'The Wire', 'Beast', 'Luther' n'izindi. Mu 2023 Idris arikumwe n'umugore we Sabrina Elba baje mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina.

8. Winston Duke

Umukinnyi wa filime akaba n'uzitunganya, Winston Duke, azwi ku izina rya 'M'Baku' yakinnye yitwa muri filime ya 'Black Panther' ibice bibiri, ari na byo batumye yamamara ku rwego mpuzamahanga. Mu 2023 yaje mu Rwanda mu Kwita Izina by'umwihariko anataha mu Bwongereza ahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda nyuma yo kuvuga uburyo akunda iki gihugu ndetse yifuza no kuba umunyarwanda.

9. Uzo Aduba

Nawe ni umunyamerika w'umukinnyi wa filime wamenyekanye muri 'Orange Isi The New Black' yakunzwe kuri Netflix. Uyu mugore ukomoka muri Nigeria yaje mu Rwanda Kwita Izina mu 2022.

10. Sol Campbell

Umwongereza Sol Campbell wubatse ibigwi muri Ruhago wananyuze mu makipe arimo Arsenal na Newcastle, yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza. Kugeza ubu asigaye ari umutoza. Mu 2023 ni bwo yaje mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND