RFL
Kigali

Palmer wa Chelsea yandikiye amateka kuri Brighton naho Arsenal ibona intsinzi mu mataha

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/09/2024 18:35
0


Cole Palmer yafashije Chelsea gutsinda Brighton ari ko anakora amateka naho Arsenal itsinda Leicester City ibitego 4-2 bisabye iminota ya nyuma.



Ni mu mikino yo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2024 Saa kumi zuzuye.

Kuri Stamford Bridge, Chelsea yari yakiriye Brighton mu mukino watangiye wihuta cyane aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi. Ku munota wa 7 gusa ikipe ya Brighton yafunguye amazamu ku gitego cya Georginio Rutter ku mupira yahawe na Carlos Baleba.

Nyuma yo gutsindwa Chelsea yatangiye gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa 21 gusa Cole Palmer aza kukibona ku mupira mwiza yahawe na Nicolas Jackson.

Umusore w'Umwongereza wari wahiriwe n'uyu mukino, Cole Palmer yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 28 kuri penariti yari ivuye ku ikosa Georginio Rutter yakoreye Jadon Sacho ari mu rubuga rw'amahina.

Ku munota wa 31 Cole Palmer yongeye kunyeganyeza inshundura kuri kufura nziza yateye umunyezamu wa Brighton, Robert Verbugeggen ntiyamenya uko byagenze.

Nyuma y'iminota 2 Brighton nayo yanyeganyeje inshundura ku gitego cyatsinzwe na Carlos Baleba ku makosa yakozwe n'umunyezamu wa Chelsea, Robert Sanchez atanga umupira nabi ahita awifatira awutereka mu nshundura.

Ku munota wa 41 Cole Palmer yateretsemo igitego cya 4 ku mupira yahawe na Jadon Sacho ahita anakora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 4 ari wenyine mu gice cya mbere muri Premier League.

Mu gice cya kabiri byasaga nk'aho Chelsea yarangije umukino gusa abakinnyi bayo barimo Nicolas Jackson na Cole Palmer bagiye barata uburyo bwashoboraga kuvamo ibindi bitego. Umukino warangiye Chelsea yegukanye intsinzi y'ibitego 4-2.

Chelsea yahise ijya ku mwanya wa gatatu n'amanota 13 naho Brighton yo ijya ku mwanya wa 8 n'amanota 9.

Undi mukino wakinwaga kuri iyi saha ni uwo Arsenal yari yakiriyemo Leicester City kuri Emirates Stadium. Uyu mukino warangiye ikipe y'abarashi itsinze ibitego 4-2 mu buryo bugoranye.

Ni ibitego byatsinzwe na Gabriel Martinelli ku munota wa 20 ahawe umupira na Jurrien Timber, Leandro Trossard ku munota wa 45+1 ahawe umupira na Gabriel Martinelli n'uwa 90+4' ahawe umupira na Bukayo Saka ndetse na Kai Havertz ku munota wa 90+9. 

Ni mu gihe ibitego bya Leicester City byo byatsinzwe na James Justin ku munota wa 47 ahawe umupira na Facundo Buonanote no ku munota wa 63 ahawe umupira na Wilfred Ndidi.

Ikipe ya Arsenal yahise ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 14 mu gihe Leicester City yo yagiye ku mwanya wa 16 n'amanota 3.


Cole Palmer yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 4 mu gice cya mbere muri Premier League 


Arsenal yatsinze Leicester City ibitego 4-2 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND