Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Melissa ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki aho risobanura ngo ubuki. Izina Melissa ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 18 mu bihugu bivuga Icyongereza.
Bimwe mu biranga ba
Melissa:
Ni umuntu ushabutse, uzi
kwihangana ku buryo uko ibibazo byaba biri kose ahagarara kigabo agashaka
ibisubizo.
Ntabwo apfa gucika
intege, ni wa muntu uhora abona ibintu mu buryo bwiza .Azi gusabana no gusetsa
usanga aho ari abantu batabasha guceceka kuko azi kuganira
Azi gukora, n’iyo akiri muto imyanzuro afata ndetse n’ibikorwa bye biba
bitandukanye n’abandi bo mu kigero cye.
Melissa ni wa muntu ukora
ibintu byinshi ku buryo usanga yiyemeza no gukora ibyo adashoboye kubera ukuntu
aba yifitiye icyizere.
Umuryango we n’inshuti
abaha agaciro, aba yumva yakundwa, ni byo bimuha umutekano.
Icyo yiyemeje gukora aragikora ntabwo yakwemerera ikintu ngo ugombe kumwibutsa cyangwa kuzamwishyuza.
TANGA IGITECYEREZO