RFL
Kigali

OMS yijeje ubufatanye n’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Marburg cyamaze kugaragara mu gihugu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/09/2024 16:19
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryijeje u Rwanda ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Marburg Minisiteri y’Ubuzima yamaze gutangaza ko cyageze mu Rwanda.



Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Loni ryita ku Buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yijeje ko OMS yiteguye gukorana n'u Rwanda mu guhangana n'ikwirakira rya virusi ya Marbug yagaragaye mu Gihugu no gufasha mu kurinda abafite ibyago byinshi byo kuyandura.

Dr. Tedros yagize ati: "Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus mu kurinda abaturage bari mu byago."

Ibi, ni nyuma y’uko Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Mu bimenyetso by'iyi ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ikomeje iperereza ku nkomoko y’iyi ndwara, kandi ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu riragira riti: “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”

Minisante ikomeza igira iti: “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije Abanyarwanda, avuga ko iki cyorezo kizatsindwa, ati: "Dufatanye twese guhangana n’ iyi virusi ya Marburg. Andi makuru turakomeza kuyabagezaho mu masaha ari imbere. Tuzayitsinda vuba."

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye uwagira ibi bimenyetso guhamagara RBC kuri numero 114.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND