Hari gahunda y’uko intego za Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abafatanyabikorwa bayo ziramutse zigezweho, ishoramari mu buhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho ryarushaho kwaguka, rikava kuri 6% rikagera ku 10% mu myaka 5 iri imbere.
Umuyobozi Mukuru muri
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Karangwa Patrick avuga ko urwego
rw'ubuhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho, bikeneye ishoramari rihagije kugira ngo
bikomeze bigire uruhare rufatika mu bukungu bw'igihugu.
Ibi, ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024 mu
biganiro byahurije hamwe abahagarariye inzego za leta n'abafatanyabikorwa
babarizwa mu rwego rw'ubuhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho, byari bigamije
kurebera hamwe uko ishoramari mu buhinzi ryakwiyongera cyane cyane mu bakora
ubucuruzi buto n'ubuciriritse muri uru rwego.
Ushinzwe politiki
z'ubucuruzi mu Muryango, RWD, wateguye iri huriro, Munyurangabo Jonas
yasobanuye ko kibazo barimo gushakira umuti, ari uguhindura imyumvire y'ibigo
by'imari nk'amabanki bikagirira icyizere urwego rw'ubuhinzi.
Akenshi ibigo by'imari
byakunze kutagirira icyizere abakeneye inguzanyo zo gushora imari mu buhinzi mu
rwego rwo kwirinda ingaruka n'ibihombo bya hato na hato, biterwa ahanini
n'imihandagurikire y'ibihe.
Leta y'u Rwanda
yashyizeho uburyo bwo kunganira abafite imishinga y'ubucuruzi ariko badafite
ibishoro, ishyiraho ibigega byo kwishingira iyi mishinga, bikaba birimo gutanga
umusaruro, nubwo uyu musaruro udahagije.
Icyifuzo cya Minisiteri
y'Ubuhinzi n'Ubworozi ni uko iri shoramari rikwiye kugera kuri 25%, nk'uko
n'ubusanzwe ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu ku
kigero cya 25%.
Ubukungu bw’ibihugu
byinshi muri Afurika bushingiye cyane ku buhinzi. Ni inkingi ikomeye kuko
uretse gutanga akazi ku bantu benshi, bunagira uruhare runini mu musaruro
mbumbe w’ibihugu byinshi ku Mugabane.
Kugeza ubu urwego
rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu
gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu
gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rwatanze akazi kuri 39,6% by’Abanyarwanda
bakoraga bose.
Kugeza uyu munsi, imibare
yerekana ko ishoramari mu buhinzi ribarirwa kuri 6% mu nguzanyo zitangwa
n'ibigo by'imari, mu gihe intego ari ukugera ku 10% mu myaka 5 iri imbere, muri
gahunda ya guverinoma ya NST 2.
TANGA IGITECYEREZO