Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr.Charles Murigande, yatangaje ko Abanyarwanda bafite impamvu zo gushima Imana zirenga ibihumbi, kuko yibuka neza ko nyuma y'imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imibare igaragaza ko nta bantu ibihumbi 10 bari batunze telefone kiriya gihe.
Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, yahuriyemo
n'abandi barimo Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles, Umushumba Mukuru w'itorero Citylight Foursquare Gospel Church akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Bishop Prof. Fidele Masengo, Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali Rev Valentin Rurangwa n'abandi.
Amb.Dr. Murigande yavuze ibi mu
gihe tariki 29 Nzeri 2024, ibihumbi by'Abanyarwanda bazahurira muri Sitade
Amahoro mu gikorwa cyiswe "Rwanda Shima Imana" kizahuza abahanzi
bakomeye, abavugabutumwa n'abandi mu rwego rwo gushimira Imana ku byiza
yakoreye Igihugu mu myaka 30 ishize.
Amb.Dr.Murigande yasobanuye ko
mu 1994 hafi y'abanyarwanda 'twese twari abantu bakuwe mu byacu'. Hari abari
batuye mu Rwanda ariko bari mu nkambi z'abantu bakuwe mu byabo, hari abari
barenze umupaka bahunze, hari n'abandi bari bamaze imyaka irenga 30 baje mu
Rwanda bataruzi.
Ni igihugu cyari kimaze
gupfusha abantu, ibintu byasenyutse, kandi abarenga Miliyoni 1 bari bamaze kwicwa,
bari bishwe n'Abanyarwanda.
Hijya no hino ku Isi, abantu bibazaga uko Abanyarwanda bazongera kubana nk'uko byari bimeze. Amb.Dr.Murigande
yavuze ko abari mu nkambi z'impunzi mu bihugu bitandukanye 'baratashye' ari
nayo iyo umuntu asubije amaso inyuma akareba 'ibyabaye mu Rwanda, kandi
Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro, mu mutekano, abana bacu bakiga mu
mashuri amwe, ni ukuri Imana yakoze ibitangaza hano mu Rwanda."
Yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwari hafi, kuko nta mazi yabaga mu nzu, itumanaho ryari ryarasenyutse mu buryo bukomeye. Ati "Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese."
Mu 1995, Amb.Dr Charles
Murigande yagizwe Minisitiri wo gutwara Ibintu ndetse n'Itumanaho. Yavuze ko
kiriya gihe hari Sosiyete ya RwandaTel yakoreraga munsi y'iriya Minisiteri
yayoboraga.
Avuga ko imibare yamenye
ari uko mu 1995 'nta telefone ibihumbi 10 zabahaga'. Ati "Uyu munsi hafi ya buri munyarwanda wese afite telefone, hari n'abafite ebyiri."
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022, yerekanaga ko umubare
w’abatunze telefone mu Rwanda wikubye inshuro zigera kuri 40 mu myaka 20
ishize.
Ingo zari zifite telefone mu 2022 zari zigeze kuri 78.1%, ni mu gihe mu 2002 zari ku gipimo cya 2.3%.
Muri Gicurasi 2024, Minisiteri
y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze
telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’.
Imibare y’Ikigo
cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yo mu
Werurwe 2024, yerekana ko abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose
bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri
12.763.076 mu Ukuboza 2023.
Amb Dr Murigande yavuze ko kiriya gihe nta Ngengo y'Imari Igihugu cyari gifite, kuko amafaranga yose yabonekaga bayagabanyaga abakozi.
Avuga ko mu 1996 ari bwo bwa mbere bakoze Ingengo y'Imari y'Igihugu yari ihagaze Miliyari 54 Frw. Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yatangaje ko ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 ingana na Miliyari 5,690 Frw [ararenga Tiriyari eshanu n'igice]. Ubwo ntdufite impamvu zo gushima?."
Yasobanuye ko nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana yagaruriye Abanyarwanda icyubahiro
n'izina. Ariko kandi kuva mu 1994 kugeza mu 2000, iyo wabaga uri umunyarwanda
ukajya mu bihugu by'amahanga cyangwa se ahandi ukavuga ko uri umunyarwanda
'abantu barakwitazaga'.
Amb.Dr.Murigande yavuze ko ibyo
byose byahindutse, kugeza ubwo uyu munsi buri wese atewe ishema no kuganira
n'umunyarwanda. Yavuze ko u Rwanda rwanaciye agahigo ko kuba muri iki gihe ruyoboye
imiryango ibiri ikomeye ku Isi; hari umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi
rw'Igifaransa (OIF) ndetse n'Umuryango wa Commonwealth.
Ati "Nta gihugu na kimwe
cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda
rw'icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo
mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu."
Yatanze urugero
rw'ibihugu rumaze kugaruramo amahoro, ashimangira ko 'hari impamvu zitabaritse
zo gushima Imana ari nacyo cyateye Peace Plan gushaka kugira iki gikorwa cya
Rwanda Shima Imana. Twumvise ari byiza ko Abanyarwanda bahurira hamwe bagashima
Imana."
Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr Charles Murigande yumvikanishije buri munyarwanda afite ishimwe ku mutima bitewe n’aho Imana yakuye u Rwanda mu myaka 30 ishize
Umushumba w'ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize iri torero ryahuje inyigisho n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’Abakristu
Umushumba w'Itorero 'City
Light Foursquare Gospel Church Rwanda', Bishop Dr. Fidèle Masengo, niwe wagize
uruhare mu gushyiraho amategeko agenda umuryango Nyarwanda ‘Peace Plan’
Umushumba Mukuru w'Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles yavuze ko Imana yahaye amahoro u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwiza, biri mu mpamvu zo gushima Imana
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda), Bishop Esron Maniragaba
Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Nathan Rusengo Amooti yashimye Imana yagereranyije ‘n’umuvandimwe watubaye hafi’
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com
VIDEO: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO