Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore yatangaje ko yanyuzwe no gutaramira mu Mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada, mu gitaramo kihariye kitabiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Higiro Prosper.
Ambasaderi Higiro Prosper
niwe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo cyiswe “Heritage Future” cyari kigamije
guhuza Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri iki gihugu, mu rwego rwo kwizihiza
Umuco w’u Rwanda.
Uyu muhanzi wammaye mu
ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yavuze ko “abantu bari bashimye, abantu bari
buzuye, abantu bari baryohewe, ni ukuri ibintu byari bimeze neza nanjye
nishimye cyane.”
Yaherukaga gutaramira mu
gihugu cya Canada, ubwo yari yitabiriye ibirori bya Rwanda Day byabereye mu
Mujyi wa Toronto, ku wa 28 Nzeri 2013.
Rwanda Day ni umunsi
uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bakagirana
ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul. Biba ari ibihe bidasanzwe ku
Banyarwanda bahura n’Umukuru w’Igihugu, aherekejwe n’abandi bayobozi mu nzego
zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera n’abandi baba bagiyeyo ngo bahure n’inshuti
n’abavandimwe babo.
Massamba yavuze ko yageze
muri kiriya gihugu akumbuye abafana be n’abakunzi b’umuziki, mbese byari ibihe
by’urwibutso kuri we. Ati “Nahageze bankumbuye, nahageze mbakumbuye.
Twabyinnye, twishimye.”
Muri iki gitaramo, yaririmbye
indirimbo ze zo hambere, indirimbo zivuga ku ngabo, asoreza ku ndirimbo zirimo “Ntimugire
ubwoba yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel.
Yahuriye ku rubyiniro kandi n’amatorero y’abaririmbyi n’ababyinnyi basanzwe batuye muri Canada n’abandi. Ati “Bamwe bari bavuye Ottawa, abandi bavuye Montreal, abandi bavuye hirya no hino muri Canada, kubera icyo gitaramo.” Yungamo ati “Navuga ko byari ibintu bidasanzwe. Nishimye bitarabaho.”
Ambasaderi w'u Rwanda
muri Canada, Higiro Prosper ari kumwe na Massamba Intore wataramiye muri Canada
nyuma y’imyaka 11
Massamba yatangaje ko
yari akumbuye gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Toronto
muri Canada
Iki gitaramo cyiswe
'Heritage Futures' cyateguwe n'umuryango Prime Luminisce Rwanda mu rwego rwo
kwizihiza uruhare rw'umuco Nyarwanda
Massamba yaririmbye muri
iki gitaramo cyabaye ku wa 21 Nzeri 2024, amatike yashize ku isoko
Ibihumbi by’abantu
bitabiriye iki gitaramo bari bizihizwe binyuze mu ndirimbo za Massamba
Massamba yaririmbye
indirimbo ze zakunzwe cyane cyane izigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO