Ahmed Ololade [Asake] yamaze gutangaza ko hari gutegurwa filime mbarankuru igaruka ku iterambere ry’ibyo akora n'uko yavuyemo icyamamare.
Umwaka wa 2018 wasize umuziki wungutse amaraso mashya ariko
biza kurushaho gufata intera mu mwaka wa 2022 ubwo uyu muhanzi yabaga
icyamamare.
Nyuma y'uko yongeye gukorera igitaramo mu nyubako y’ibigwi ya O2 Arena mu Bwongereza yari yakubise yuzuye, uyu muhanzi yateguje icyegeranyo
kigaruka ku buzima bwe.
Mu mashusho mato uyu muhanzi yashyize hanze ari kwishimirwa
muri Lagos yumvikanamo ijwi rya Idris Elba, icyamamare muri sinema n’umuziki.
Iyi filime mbarankuru igiye kujya hanze nyuma y'uko Asake
aheruka gushyira hanze Album ya Gatatu ‘Lungu Boy’ yahurijeho abahanzi bakomeye
barimo Stormzy, Central Cee, Ludmilaa na Wizkid.
Album ‘Lungu Boy’ yitsa ku buzima bw’abasore baba muri
Ghetto aho aba agaruka ku buryo yavuye mu nyubako nk’izi.
Mu gitaramo kandi Asake aheruka gukora, yahawe icyemezo
cy’agahigo ko kuzuza O2 Arena.
Anahabwa icyemezo cy’Ifeza kubera igikundiro Album ‘World
Of Art’ yagize mu Bwongereza yagishyikirijwe na Idris Elba.
TANGA IGITECYEREZO