RFL
Kigali

Guinea-Bissau yabonye ubwigenge! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/09/2024 9:14
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 24 Nzeri ni umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 97 ngo uyu mwaka urangire.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Andoche, Wulgis.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1906: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Theodore Roosevelt yafunguye ku mugaragaro ikirangamateka cya mbere cyiswe Devils Tower kiri muri Wyoming.

1946: Muri Hong Kong hafunguwe ikibuga cy’indege cya Cathay Pacific Airways.

1948: Hashinzwe uruganda rukora ibinyabiziga rwa Honda mu Buyapani rwitwa Honda Motor Company, guhera mu 1959 uru ruganda rwagaragaye ku rutonde rw’inganda zikora ibinyabiziga byinshi ku isi.

1957: Hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru kinini cya Camp Nou muri Espagne mu gace ka Barcelona. Iki kibuga ni cyo kinini mu bibuga byose byo ku mugabane w’u Burayi, kikaba gikinirwaho n’ikipe y’umupira w’amaguru ya FC Barcelona.

1968: Eswatini yahoze ari Swaziland yinjiye mu muryango w’Abibumbye.

1973: Guinea-Bissau yabonye ubwigenge bwayo yigobotora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.

1996: Perezida Bill Clinton yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika igerageza ry’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi aya masezerano yiswe Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty (CTBT) yashyiriwe umukono mu Muryango w’Abibumbye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1975: Mike Gallay umukinnyi w’amafilimi asekeje ukomoka muri Canada akaba n’umwe mu bategura ibijyanye n’amafilimi.

1979: Fábio Aurélio, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

1993: Ben Platt, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1978: Hasso von Manteuffel, Umudage wari umwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu wari n’Umunyapolitiki

1982: Sarah Churchill, Umwongerezakazi wari umukinnyi w’amafilimi, uyu ni umukobwa wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND