RFL
Kigali

Agaciro k’isoko rya ‘sex toys’ kagiye gutumbagira kagere kuri Miliyari 52 z'amadorali

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 20:16
0


Ukwihuta mu mpinduka z’iterambere ry’Isi kujyana n’ihinduka ry’imyumvire n’imigirire y’abayituye, ku rwego hari umubare munini w’abagabo n’abagore bumva ko bihagije ku buryo batagikeneye uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, ahubwo ko ari igikorwa bazajya bikorera bo ubwabo.



Ibyo bigaragarira ku isoko ry’ibikoresho byifashishwa n’abashaka ‘kwikinisha’ ndetse no mu mibonano mpuzabitsina bizwi nka ‘sex toys’, biri kugurwa ku muvuduko wo hejuru.

Urubuga rw’Abadage, Stastica, muri Mata 2023 rwatangaje ko mu 2026 isoko rya ‘sex toys’ rizaba rimaze gutumbagira rikagera kuri miliyari 52,7$, ni ukuvuga asaga miliyari ibihumbi 70 Frw.

Uru rubuga rwagaragaje ko umubare w’abatunga ‘sex toys’ ukomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, kuko mu 2019 isoko ryazo ryari rifite agaciro ka miliyari 27,17$ (asaga miliyari ibihumbi 36 Frw), kakazazamuka kakagera kuri miliyari 52,7$ mu 2026.

Mu 2030 ho isoko ricururizwaho ‘sex toys‘ rizatumbagira rigere ku gaciro ka miliyari 80,7$, ni ukuvuga asaga miliyari ibihumbi 108 Frw. 

Ubusanzwe ‘sex toys’ ziri mu moko atandukanye arimo nka We-Vibe Sync inifashishwa n’abashakanye bashaka kongera ibyishimo byabo mu gihe bari mu gikorwa cy’urukundo, Vibrator, Dildos, Strokers, Strap-Ons n’andi yifashishwa n’ab’igitsina gabo n’igitsina gore, ukaba ushobora gusobanuza neza abazicuruza ukamenya imikorere ya buri bwoko.

Ikoreshwa rya ‘sex toys’ ryiyongera umunsi ku munsi, gusa ubugenzuzi butandukanye bugaragaza ko ryatumbagiye cyane mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19, ubwo benshi mu batuye Isi bari bari muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ badafite byinshi bibahugije.

Icyo gihe ubwiyongere bw’ikoreshwa ryazo bwazamutse cyane mu bihugu nka Amerika y’Amajyepfo, u Bwongereza, Denmark, Colombia, Nouvelle-Zélande, u Butaliyani, Espagne, u Bufaransa, u Buhinde na Irlande, inyinshi zicururizwa kuri murandasi.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukoresha 'sex toys' ntabwo bikiri inkuru, kuko mu bakoreweho ubushakashashatsi mu 2022, byagaragaye ko 82% by’ab’igitsina gore mu babokoreweho biyemereye ko bigeze gutunga ‘sex toy’ yo mu bwoko bumwe cyangwa ubundi.

Ukwiyongera kw’abagura ‘sex toys’ kandi gusobanuye akayabo kinjizwa n’inganda zizikora ndetse n’amaduka azicuruza hirya no hino ku Isi, aho nka Sosiyete ya Wow Tech Group izicuruza yabonye inyungu ku kigero cya 200% uhereye muri Mata 2019 kugeza muri Mata 2020.

Nubwo isoko rya Sex Toys rikomeje kwaguka, ingaruka z’ibyo bikoresho nazo ntizivugwaho rumwe. Bivugwa  ko umuntu wamaze kuba imbata ya ‘Sex Toys’ agenda agiye, ku buryo nk’umugore ufite umugabo atongera kwifuza gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

Ibi binemezwa n’umujyanama ku mibarire y’abashakanye cyangwa abakundana, Dr. Laura Berman, aho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa You Tube mu 2020, yavuze ko gukoresha igihe kirekire nka ‘Vibrator’ biri mu byagusenyera urugo.

Ati ‘‘Niba umaze igihe kirekire ukoresha ‘Vibrator’ mu buryo buhoraho, bishobora kugufata igihe ngo wongere wisanishe n’ibikorwa by’uwo mwashanye/uwo mukundana. Rero ndabwira abagore kugerageza kubisimburanya niba bishoboka.’’

Gusa  Dr. Laura yari yabanje kuvuga ko ibyo bikoresho bigira uruhare mu gufasha uwabikoresheje kugera ku byishimo bye bya nyuma, ndetse no kwisobanukirwa byuzuye ku ngingo y’amarangamutima ye ku mibonano mpuzabitsina.

Kaminuza ya Otago yo muri Nouvelle-Zélande ibinyujije mu Ishami ryayo rikora ubushakashatsi ku buzima, yo yavuze ukuntu ‘sex toy’ yo mu bwoko bwa ‘Strap-on-dildos’ ahubwo yakabaye ishyirwa ku rutonde rw’imiti ishobora gukoreshwa n’ab’igitsina gabo bafite ibibazo mu kugera ku byishimo byabo bya nyuma.

Ibi bishingirwa ku kuba ‘Strap-on-dildos’ itanga umusaruro kiri icyo kibazo ku kigero cya 100%, kuba igaragazwa nk’ihendutse kandi hatagaragazwa ingaruka mbi zo kuyikoresha, ukurikije ibindi bisanzwe byifashishwa n’abafite icyo kibazo birimo Viagra, guterwa inshinge ndetse no kubagwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND