RFL
Kigali

Amerika: Abihinduje igitsina ni bo benshi bibasirwa n’ubumuga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 18:54
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage ba Amerika bihinduje igitsina ari bo benshi bibasirwa n’ubumuga kurusha abandi, ndetse uko imyaka yabo yiyongera akaba ari na ko ibyago byo kwibasirwa na bwo byiyongera.



Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Center for Biotechnology Information (NCBI), kigaragaza ko abihinduje igitsina bari mu myaka 20 y’amavuko, ibyago byabo byo kuba bafite ubumuga nibura bw’ubwoko bumwe biri kuri 27%. Ni mu gihe ibyo byago bigenda byiyongera uko imyaka yabo yiyongera kuko nk’abari mu myaka 53 bo biba biri kuri 39%. 

NCBI kandi igaragaza ko hari ubundi bushakashatsi bwakorewe ku baturage 47,894 ba Amerika hagati ya 2016 na 2019 hifashishijwe amakuru ya porogaramu isanzwe yifashishwa muri Amerika hakusanywa amakuru y’ubuzima, Washington State Behavioral Risk Factor Surveillance System (WA-BRFSS), harebwa imibereho rusange y’abatuye icyo gihugu.

Mu byo bwagaragaje ni uko abaturage ba Amerika bihinduje igitsina ari bo benshi baba barize amashuri make, binjiza amafaranga make ndetse bakaba ari bo benshi baba badafite umuntu bagirana umubano ubageza ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu bindi ni uko usanga ari bo benshi babyaye abana bake, ndetse bakaba bafite uburwayi bwababayeho karande, bakanagira ibibazo byo mu mutwe kurusha abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND