Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko Guverinoma yatangiye ibiganiro n’urubuga rwa Youtube bigamije kugarura ‘Ads’ zituma abakoresha uru rubuga binjiza amafaranga, kuko ibyo bakora byamamazwamo na kompanyi nyinshi zirimo na Google.
Atangaje ibi mu gihe
bamwe mu bakoresha Youtube, yaba aba ‘Bloger’, aba ‘Content Creator’,
ibitangazamakuru n’abandi bakomeje gutaka igihombo cyaturutse ku kuba ibyo
bakora ntacyo bibinjiriza mu Rwanda, bitewe n’uko iyo umuntu arebye ibyo bakora
ari mu Rwanda, abirebera ubuntu, nta mafaranga binjiza.
Ibi ni nako bigenda ku
bahanzi, kuko iyo urebye indirimbo ye, cyangwa se filime uri mu Rwanda ntacyo
bimumarira. Ibi biri mu mpamvu zituma benshi mu bakoresha Youtube batangira
ibiganiro byabo basuhuza abantu bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada
n’ahandi, kuko iyo babarebeye ibyo bakoze ari bwo binjiza amafaranga.
Bivuze ko kureba ibikorwa
by’ubuhanzi uri mu Rwanda ntacyo bimarira umuhanzi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Minisitiri Utumatwishima yasubije ukoresha izina
rya Kavukex ku rubuga rwa X, ko hari ibiganiro byatangiye bigamije kugarura ‘Ad’
mu bakoresha urubuga rwa Youtube. Ati “Twatangiye process
(urugendo/kubisaba). Mwihangane bizaza.”
Kavukex yabwiye
Minisitiri Utumatwishima, ko kuza kwa ‘Ads’ za Youtube, bizafasha mu kugabanya
ubushomeri mu rubyiruko, kandi bizafasha benshi.
Utumatwishima atangaje
ibi mu gihe amakuru, avuga ko ‘Ads’ zizatangira kugaragara mu bakoresha
urubuga rwa Youtube, guhera mu Ukuboza 2024.
Urubuga rwa Youtube
rwafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005 rushinzwe na Steve Chen, Chad Hurley,
ndetse na Jawed Karim, abakozi batatu bari basanzwe bakorera ikigo PayPal.
Kuva icyo gihe, rwahaye
ikaze Miliyoni z’abantu, barwisanzuraho, amashusho akoze mu buhanzi bunyuranye
aratambutswa. Nta washidikanya uruhare rwagize mu gutuma umuziki w’Isi yose
wibumbira hamwe, abantu baranogerwa.
Mu rwego rwo gukuza
imari-shingiro ya Youtube, uru rubuga rwashyizeho uburyo bwo kwishyura abantu
barukoresha mu gihe bashyizeho ibintu bikishimirwa cyangwa se bikarebwa n’umubare
munini.
Unyujije amasomo kuri
shene zizwi cyane mu Rwanda, yaba iz’abahanzi, abakinnyi ba filime zanditswe
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya n’ahandi. Shene ya Israel Mbonyi
yandikishijwe muri Canada, iya James na Daniella yandikishijwe muri Uganda,
Christopher yayandikishije muri Amerika, Chriss Eazy yanditswe muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika….
Icukumbura ryakozwe na
InyaRwanda ryerekana ko kuva muri Werurwe 2021, amatangazo (Ads) y’abamamaza yafunzwe
kuri Youtube mu Rwanda.
Ibi ariko ntaho bihuriye
no kuba Youtube idakorera mu Rwanda. Kubera ko iyo ukoresheje VPN (A virtual
private network) ugahitamo igihugu ushaka, nk’u Burundi ‘Ads’ cyangwa
amatangazo yamamaza urayabona kandi Youtube ntikorera mu Burundi.
Igikombo ku bahanzi bo mu
Rwanda? Igikombo kuri RURA ikusanya imisoro
Umunyamakuru wa Isibo FM,
Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uri mu bazwi cyane mu bakoresha urubuga
rwa Youtube, aherutse kubwira InyaRwanda ko igisubizo cy’iki kibazo kiri mu
maboko y’Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe
z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
Yavuze ko iki kibazo
cyabateye igihombo gikomeye, kuko 60% by’abasura shene ye ari Abanyarwanda,
kandi ntabyishyurirwa kubera ‘Ads’ zavanwemo.
Ati “Byaduteje igihombo
gikomeye! Nk’urugero mu bantu basura Youtube yanjye ya DC TV Rwanda, 60% yabo
ni Abanyarwanda. Bivuze ko ninjiza Amafaranga ahwanye na 40% y'ayo nakagombye kwinjiza.”
Julius Chitta washinze
umuyoboro wa Youtube uzwi nka Chitta Magic, aherutse kubwira InyaRwanda ko
yatangiye gukoresha Youtube amatangazo yo kwamamaza agaragaramo, ariko igihe
cyarageza abona ko ‘Ads’ zavuyemo ariko ntiyacika intege.
Iradukunda Emile [Big Man] washinze Umuyoboro wa Youtube wa JB Rwanda, asobanura ko atigeze amenya impamvu ya nyayo ‘Ads’ zakuwe muri Youtube, ariko atekereza ko byatewe n’uko u Rwanda rudafitanye amasezerano na Youtube ndetse na Google.
Ati “Kugeza ubu ntabwo
ndamenya neza ikibazo cyabiteye gusa mu bivugwa nuko u Rwanda kugeza ubu nta
mikoranire rufitanye na Youtube ndetse na Google.”
‘Bamenya’ yavuze ko
inzego zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ari zo zatanga umucyo kuri iki
kibazo. Ati “Byabayeho, kuko ngitangira ‘Bamenya’ byariho. Njyewe kuba mwandeba mwese, muri mu Rwanda
nta n’igice cy’atanu ninjiza.”
Uyu musore yavuze ko 83%
by’abakurikira filime ye ari Abanyarwanda, bivuze ko amafaranga yinjiza ava
muri 17% y’aba-Diaspora baba mu bihugu bitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta
muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni
aherutse kuvuga ko umuhanzi wese ushyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga
akwiye kungukirwa nabyo.
Yabitangaje ku wa 12
Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku iserukiramuco
‘Kigali Triennial 2024’. Ati “Twebwe nka Minisiteri turimo turagaragaza ko
ibintu byose bijyanye n’ubuhanzi bishobora guteza imbere ubukungu bw’Igihugu
[…]”
Umutoni Sandrine yavuze
ko Guverinoma idafitanye amasezerano n’imbuga zicuruza ibihangano, ku buryo
uwagira icyo ashyira hanze yakungukirwa nacyo.
Ariko avuga ko hari gutekerezwa uko byahabwa umurongo. Ati “Ubu ukuntu tumeze mu Rwanda ntabwo turagira amasezerano n’izo ‘Platform’ za Youtube, Universal, Spotify, n’izindi zizaza […]
Ni ukuvuga niba umuntu ashyize ikintu kuri Youtube, ese ko mu bindi bihugu umuntu yungukaho amafaranga, twebwe byasaba iki ngo umunyarwanda ushyizeho ‘Content’ kuri Youtube cyangwa ushatse gushyira igikorwa cye cyangwa indirimbo ye kuri Spotify ni gute azakomeza kwinjiza amafaranga…”
Kanda hano usoma inkuru bifitanye isano: Igihombo kitavugwa ku buhanzi kubera 'Ads' zakuwe muri Youtube mu Rwanda
Minisitiri Utumatwishima
yatangaje ko ibiganiro bigamije kugarura ‘Ads’ mu bakoresha Youtube mu Rwanda
bigeze kure
TANGA IGITECYEREZO