Hari umunsi wigeze wumva umwe mu bahahira (abaronkera amaronko) ku rubuga/umuyoboro wa Youtube, avuga ko kuba Abanyarwanda bareba indirimbo ze, filime ze, urwenya rwe…ntacyo bimwinjiriza! Nonese wabitekerejeho cyangwa wagize ngo yanze kukugurira umutobe mu byo yinjije! Ntawamenya, wasanga aribyo.
Urubuga
rwa Youtube rwafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005 rushinzwe na Steve Chen, Chad
Hurley, ndetse na Jawed Karim, abakozi batatu bari basanzwe bakorera ikigo PayPal.
Kuva
icyo gihe, rwahaye ikaze Miliyari z’abantu, barwisanzuraho, amashusho akoze mu
buhanzi bunyuranye aratambutswa. Nta washidikanya uruhare rwagize mu gutuma
umuziki w’Isi yose wibumbira hamwe, abantu baranogerwa.
Mu
rwego rwo gukuza imari-shingiro ya Youtube, uru rubuga rwashyizeho uburyo bwo
kwishyura abantu barukoresha mu gihe bashyizeho ibintu bikishimirwa cyangwa se
bikarebwa n’umubare munini.
Kubona
“Monitization/ Monetize” cyangwa se
gutangira kwishyurwa ni ukuba ufite nibura abantu 1000 bakurikira ibikorwa
byawe (Subscribers), kandi bareba n’ibizwi nka ‘Watch-Time’ (amasaha abantu bamara
bareba ibikorwa byawe)- Ubundi, ifaranga rigatangira kwisukiranya umunsi ku
munsi.
Uru
rubuga rucuruza amashusho rwakuye benshi mu bwigunge, ubyutse mu gitondo afite
micro na camera itabona neza ararwana no kubona ibyo ashyiraho ngo ‘views’
zizamuke amafaranga anyuzwe muri Banki Nkuru y’Igihugu amugereho.
Gushaka
‘Views’ kuri Youtube benshi babiherekeresha inkuru mpimbano, amafoto
n’amashusho by’urukozasoni, imitwe y’inkuru itajyanye n’ibyo umuntu yavuze
n’ibindi byinshi bikurura benshi babireba binuba ariko bakabireba.
Hari
amwe mu mashusho akurwa kuri Youtube bitewe n’ibirego by’abantu, cyangwa se
konti zigafungwa. Muri Mata 2021, urubuga rwa Youtube rwafunze konti ya Prophet
TB Joshua wo muri Nigeria witabye Imana.
Ni
nyuma y’uko arezwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watanze
amashusho (Video) agaragaza Joshua asenga agira ngo ‘akize’ abatinganyi
(abaryamana bahuje ibitsina).
Guverinoma
y’u Rwanda yashyize imbaraga cyane mu kwagura internet igera no mu bice
by’icyaro. Minisiteri y'Ikoranabuhanga mw'Itumanaho na Inovasiyo ivuga ko
abagerwagaho na murandasi mu Rwanda mu 2011 bari 7% gusa mu gihe mu 2019 bari
bageze kuri 52%
Imibare
y'iyi Minisiteri kandi igaragaza ko mu 2010 abari batunze telefone ngendanwa
bari 33% gusa mu gihe mu 2019 barengaga 80.5%
Ibi
byatumye abakoresha Youtube biyongera. Amazina yabo hanze aha arazwi, ku buryo
yicara imbere ya Camera ya telefone, agasesengura abantu bagakurikira.
Abakoresha
cyane Youtube ubazi nka “Content Creators” no ku zindi mbuga nkoranyambaga iri
zina rirakoreshwa.
Hari
n’abandi ariko bagiye bakoresha uyu murongo bavuga ibitajyanye, nko kwamamaza
ibikorwa by’urukozasoni, kwivanga muri Politiki n’ibindi bidashimwa na bamwe
muri sosiyete. Ibi, ariko Youtube ntibikuraho, kugeza ubwo wowe ubangamiwe,
ubandikira utanga ikirego, bagasuzuma.
Mbere
iyo wabaga uri gukoresha urubuga rwa Youtube uri mu Rwanda wabonaga ibikorwa
binyuranye byo kwamamaza bifata amasegonda make bigatambuka mu byo warimo
ureba.
Urugero,
uri kureba nka filime, ukabona hajemo ‘Publicité’ y’ikigo runaka. Uba ufite
amahitamo abiri, kureka iyo ‘Publicité’ ikarangira cyangwa se guhitamo ko
uyirenga (Skip).
Iyo
warebaga icyo gikorwa cyo kwamamaza wabaga winjirije amafaranga uwo washyizeho
ibihangano (umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa se undi).
Ibi ariko siko bikimeze mu Rwanda. Biri mu mpamvu zituma, uzumva benshi mu bafite imiyoboro ya Youtube, batangira ibiganiro byabo basuhuza abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi kubera ko iyo barebye ibintu byabo bibinjiriza amafaranga.
Biri
no mu mpamvu zituma shene za bamwe zitanditswe mu Rwanda, ndetse benshi mu
bafite shene za Youtube, bashyiraho ibiganiro bagendeye ku masaha yo hanze.
Unyujije
amasomo kuri shene zizwi cyane mu Rwanda, yaba iz’abahanzi, abakinnyi ba filime
zanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya n’ahandi. Shene ya Israel
Mbonyi yandikishijwe muri Canada, iya James na Daniella yandikishijwe muri
Uganda, Christopher yayandikishije muri Amerika, Chriss Eazy yanditswe muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika….
Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, ryerekana ko kuva muri Werurwe 2021, amatangazo (Ads)
y’abamamaza yafunzwe kuri Youtube mu Rwanda.
Ibi
ariko ntaho bihuriye no kuba Youtube idakorera mu Rwanda. Kubera ko iyo
ukoresheje VPN (A virtual private network) ugahitamo igihugu ushaka, nk’u
Burundi ‘Ads’ cyangwa amatangazo yamamaza urayabona kandi Youtube ntikorera mu
Burundi.
Igikombo ku bahanzi bo mu Rwanda? Igikombo kuri RURA ikusanya
imisoro
Umunyamakuru
wa Isibo Tv, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uri mu bazwi cyane mu
bakoresha urubuga rwa Youtube, yabwiye InyaRwanda ko igisubizo cy’iki kibazo
kiri mu maboko y’Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe
z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
Yavuze
ko iki kibazo cyabateye igihombo gikomeye, kuko 60% by’abasura shene ye ari
Abanyarwanda, kandi ntabyishyurirwa kubera ‘Ads’ zavanwemo.
Ati
“Byaduteje igihombo gikomeye! Nk’urugero mu bantu basura Youtube yanjye ya DC
TV Rwanda, 60% yabo ni Abanyarwanda. Bivuze ko ninjiza Amafaranga ahwanye na
40% y'ayo nakagombye kwinjiza.”
Julius Chitta washinze umuyoboro wa Youtube uzwi nka Chitta Magic, yabwiye
InyaRwanda ko yatangiye gukoresha Youtube amatangazo yo kwamamaza agaragaramo,
ariko igihe cyagerageza abona ko ‘Ads’ zavuyemo ariko ntiyacika intege.
Yavuze
ko atazi neza impamvu yatumye iki kibazo ariko kandi byamuteye igikombo
gikomeye. Ati “Byateye igihombo gikomeye kubera y’uko ‘content’ dukora aho
zirebwa hanini ku Isi ni mu Rwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda ubarwayo rugera ku
bantu benshi, ariko cyane cyane, mu gihugu cy’u Rwanda, umubare munini
w’abatureba niho baherereye.”
Julius Chitta yavuze ko kugira ngo ‘Ads’ zigaruke mu bikorwa byabo, ariko uko habaho
amasezerano hagati y’ubufatanye n’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Youtube.
Ati
“Igikwiye gukorwa, ni uko habaho amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda
n’ikigo cya Google, ari nacyo gifite Youtube ndetse na ‘AdSense’ byakorera mu
Rwanda, ndetse ‘Ads’ zigasubira muri ‘Video’ ibyo ngibyo bikaba bishobora
kungukira aba ‘Content-creators’ ndetse n’igihugu kikungira(mo) muri iyo
misoro’.
Yavuze
ko abafite imiyoboro ya Youtube batanga imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, mu gihe yakabaye yinjira mu Rwanda.
Ati
“Urugero nk’ubu ‘Content Creators’ dutanga umusoro muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, aho amafaranga yinjiye muri ‘content’ tuba twakoze ‘views’ ziba
zaturutse muri Amerika. Bivuze ko ‘views’ zaturutse mu Rwanda, uyu munsi nta
n’ifaranga na rimwe ry’abanyarwanda rivamo buri kwezi.”
Akomeza
ati “Turamutse dufite iyo ‘access’ (ubwo burenganzira), ‘content creators’
bashobora kubyungukiramo ndetse n’igihugu kikabyungukiramo binyuze mu misoro binyuze
no mu kungukira mu kuba ‘content’ dukora zihugura abantu, zibafasha
kwidagadura, ikindi kandi amafaranga duhembwa ni nayo dukoresha hano mu Rwanda,
bivuze ngo bigirira inyungu u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Iradukunda
Emile [Big Man] washinze Umuyoboro wa Youtube wa JB Rwanda, yavuze ko atigeze
amenya impamvu ya nyayo ‘Ads’ zakuwe muri Youtube, ariko atekereza ko byatewe n’uko
u Rwanda rudafitanye amasezerano na Youtube ndetse na Google.
Ati
“Kugeza ubu ntabwo ndamenya neza ikibazo cyabiteye gusa mu bivugwa nuko u
Rwanda kugeza ubu nta mikoranire rufitanye na Youtube ndetse na Google.”
Big
Man atekereza ko ikurwa rya ‘Ads’ muri Youtube rishobora kuba ryaratewe n’abantu
bakoraga inkuru zikocamye.
Akomeza
ati “Ikindi kandi no kuba hari bamwe muri twe bakoreshaga nabi Youtube bakora
inkuru mbi z’urukozasoni cyangwa zisebya Igihugu bishoboka kuba byaratumye ‘Ads’
zifungwa mu Rwanda.”
Yavuze
ko ibi byabateye igihombo gikomeye, kuko amafaranga binjizaga yagabanutsemo 4 ugereranyije
n’ayo binjizaga mbere.
Ati
“Igihombo byateye ni kinini cyane! Kuko bamwe muri twe batangiye guhomba. Kuko
amafaranga dushora hari igihe kuyagaruza bigorana kandi umubare munini
udukurikira ari Abanyarwanda batuye mu Rwanda. Ikindi, amafaranga twinjizaga
urebye yagabanyutsemo nka 4 ugereranyije n'ayinjiraga mbere zikirimo.”
Uyu
musore yagaragaje ko Guverinoma ikwiye kureba uko yagirana imikoranire na
Youtube na Google ‘Ads’ zikagaruka, kandi igatanga umurongo ntarengwa w’ibyo
bazajya batambutsa kuri iyi miyoboro yabo ya Youtube.
Ati
“Ni uko badufasha ‘Ads’ zikagarukamo ahubwo hakabaho umurogo ntarengwa ureba aba
‘Content Creators’ ku buryo ubirenzeho ahanwa ariko ‘Publicity’ zikagarukamo,
kuko abenshi muri twe usanga shene zacu 60% zikurikirwa n’Abanyarwanda.”
Uwabihagaritse azi impamvu, kandi ari kudutegurira ibintu
byiza;
Umukinnyi
wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge,
ari mu bafite ibihangano bitambuka umunsi ku munsi ku rubuga rwa Youtube.
Uyu
mugabo yamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka ‘Seburikoko’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko amafaranga twabonagamo ‘ntabwo
agishimishije’.
Avuga
ariko ko abo hanze y’u Rwanda bareba ibikorwa byo mu Rwanda ‘nibo badutunze’.
Yavuze ko guhagarika ‘Ads’ muri Youtube mu Rwanda, byatumye hari abakora
filime, bakazimurika ariko ntibemere ko zerekanwa mu Rwanda kubera ko nta
nyungu babonamo.
Ati
“Twebwe impamvu tuzifungura abantu bakazireba, mu by’ukuri nta nyungu mbona ku
muntu uri mu Rwanda iyo arebye ibihangano byanjye. Inyungu mbona, ni inyungu
iri inyuma yo kuyireba, ni ugukora abantu bakambona, iya kabiri hari abantu
mbasha kwamamariza kubera ko bambona.”
Clapton
yumvikanishije ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, yatangiye imikoranire n’abantu
banyuranye, ku buryo bamamaza ibikorwa bye binyuze muri filime, mu rwego rwo
kwirinda igihombo baterwa no kuba ‘Ads’ zitagaragara mu bihangano byabo.
Ati
“Ubwo nyine nkaba mbona ayo kwishyura abakinnyi […] Ibyo byabayeho ariko
ntibyaduciye intege. Ni igihombo gikomeye cyane, ariko twabonye biba, kandi
sinzi aho byaturutse, twabonye biba, birashoboka ko ari imikoranire ya Youtube na
Guverinoma. Ntekereza ko ababishinzwe bazabikurikirana, kuko barabizi…”
Umukinnyi
wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, aherutse kubwira Isango Star ko yatangiye kunyuza ibikorwa bye kuri Youtube mu mafaranga yakira harimo n’ay’Abanyarwanda
barebye ibikorwa bye bari mu Rwanda.
Yavuze
ko atazi neza ikibazo cyabayeho, kuko buri wese afite uko abivuga. Ati “Ni
ikibazo koko! Nonese niba mukora, igihugu kikaba cyarabakuriyeho mu kuba
mwakwinjiza amafaranga, niba ari igihugu cyabikuyeho, niba ari Youtube,
sindasobanukirwa neza.”
‘Bamenya’
yavuze ko inzego zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ari zo zatanga umucyo
kuri iki kibazo. Ati “Byabayeho, kuko ngitangira ‘Bamenya’ byariho. Njyewe kuba mwandeba mwese, muri mu Rwanda
nta n’igice cy’atanu ninjiza.”
Uyu
musore yavuze ko 83% by’abakurikira filime ye ari Abanyarwanda, bivuze ko
amafaranga yinjiza ava muri 17% y’aba-Diaspora baba mu bihugu bitandukanye.
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine
Umutoni aherutse kuvuga ko umuhanzi wese ushyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga
akwiye kungukirwa nabyo.
Yabitangaje ku wa 12 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku iserukiramuco ‘Kigali Triennial 2024’. Ati “Twebwe nka Minisiteri turimo turagaragaza ko ibintu byose bijyanye n’ubuhanzi bishobora guteza imbere ubukungu bw’Igihugu […]”
Umutoni
Sandrine yavuze ko Guverinoma idafitanye amasezerano n’imbuga zicuruza
ibihangano, ku buryo uwagira icyo ashyira hanze yakungukirwa nacyo.
Ariko
avuga ko hari gutekerezwa uko byahabwa umurongo. Ati “Ubu ukuntu tumeze mu
Rwanda ntabwo turagira amasezerano n’izo ‘Platform’ za Youtube, Universal, Spotify,
n’izindi zizaza […] Ni ukuvuga niba umuntu ashyize ikintu kuri Youtube, ese ko
mu bindi bihugu umuntu yungukaho amafaranga, twebwe byasaba iki ngo
umunyarwanda ushyizeho ‘Content’ kuri Youtube cyangwa ushatse gushyira igikorwa
cye cyangwa indirimbo ye kuri Spotify ni gute azakomeza kwinjiza amafaranga…”
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine
Umutoni yatangaje ko Guverinoma iri mu nzira yo kugirana amasezerano n’imbuga
zicucurizwaho ibihangano
Amategeko agenzura imbuga nkoranyambaga mu Rwanda arakenewe
Mu
kiganiro cy’Abanyarwanda baba mu mahanga cyari mu rwego rwo Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, ku Cyumweru tariki 06
Kamena 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr.
Vincent Biruta, yavuze ko itumanaho ryashoboje buri wese kugira ibyo atangaza
ntawe ubanje kureba ‘niba bikwiye cyangwa byubahirije amategeko’.
Avuga
ko imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube, abantu bazikoresha bavuga ibyo
bashaka, bigateza ikibazo kuko nta mategeko ahamye abigenga, ashobora kwifashishwa
mu kugenzura ibinyuzwaho.
Yavuze
ko abashyira amafuti kuri Youtube ari nabo bagira umubare munini
w’abafatabugizi babikurikirana umunsi ku munsi.
Ati
“…Kandi rero ikindi kibazo kizana nabyo muzarebe abashyira amafuti kuri za Youtube
ni nabo bagira ababakurikirana benshi. Usanga aribo bakurikirwa na benshi. Byaba
ari ibitutsi, byaba ari ibitavugwa mu ruhame…usanga aribo bakurura abantu
benshi.”
Yavuze
ko bazakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hashakishwe uko hajyaho amategeko
agenderwaho n’imirongo migari mu guhana abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga
zirimo na Youtube.
Akomeza
ati “…Ni ukuzakomeza gukorana n’abandi kugira ngo dushake uburyo hajyamo
amategeko agenderwaho, imirongo ntarengwa, ibyemezo bishobora gufatirwa ababikoresha
nabi, murabona no kuri za Twitter muri iki gihe bagenda bagerageza ngo uyu nguyu yarengereye, bakamuhagarika igihe kingana iki, ariko ntabwo ari amategeko ariho
azwi agenderwaho mu buryo mpuzamahanga.”
Umunyamakuru
DC Clement yavuze ko RURA ariyo ishobora kubafasha kugirango 'Ads' zigarurwe
muri Youtube, agaragaza ko yinjiza amafaranga angana 40% gusa, kuko 60% ari abanyarwanda
bareba ibyo atambutsa
Julius Chitta washinze Chitta Magic, yasabye ko Guverinoma igirana imikoranire na
Google ndetse na Youtube
Iradukunda
Emile [Big man] atekereza ko inkuru mbi zagiye zikorwa zishobora kuba ariyo
mvano yo kuba 'Ads' zarakuwe ku bareba Youtube mu Rwanda
Clapton
Kibonge yavuze ko bakomeje guhanyanyaza kubera ko barebye inyungu bakura muri
filime kurusha amafaranga atangwa na Youtube buri kwezi
Umukinnyi
wa filime wamamaye nka 'Bamenya' yatangaje ko yinjiza 17% buri kwezi, bitewe
nuko 83% by'abareba ibikorwa bye ari abo mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO