RFL
Kigali

Yamuhaye aho gukorera anacira inzira Album ye- Riderman yahaye umusanzu ukomeye Rumaga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2024 20:46
0


Umusizi Rumaga Junior yashimiye umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman, wamubereye inshuti bikarenga akaba nk’umuvandimwe, ahishura ko ari we muntu wa mbere wamufashije kumenyekanisha Album yise ‘Mawe’ yamuritse mu 2023, ndetse anaba umuntu wa mbere wumvise ibisigo byose biyiriho akanamugira inama y’ibyo yakosora.



Ibi Rumaga yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 mu birori byo gusoza amasomo y’abana umunani (8) amaze iminsi atoreza kuzavamo abasizi beza, na bwo ashimira Riderman kuba ari we watanze aho abo bana bigishirijwe.

Akomoza ku kumenyekanisha album yise ‘Mawe’, Umusizi Rumaga Junior yavuze ko Riderman ari we muntu wa mbere wumvise ibisigo byose biri kuri iyo album, akanayimenyekanisha mu buryo butandukanye burimo no kwemera kujya mu gisigo ‘Umwana araryoha’ kiyiriho.

Ati “Yatanze ubuzima kuri njyewe anshyiramo umwenda wo kuzumva ko nkwiye ubuzima abandi. Muri byinshi yankoreye yagize uruhare rukomeye kuri ‘Mawe’ kuruta kujya mu ‘Umwana araryoha’, no gutuma album yose imenyekana. Ni we muntu wa mbere wumvise album yose yampamagaye. […] turagenda twicara ahantu njye na we twumva album yari mu isaha n’iminota.”

Rumaga yavuze ko inama n’inyunganizi yagiriwe na Riderman muri icyo gihe, ari zo zatumye album ye yise ‘Mawe’ ikundwa nk’uko byagenze.

Rumaga kandi yanashimiye Riderman utarahwemye kumufasha mu rugendo rwe rw’ubusizi, kugeza nubwo amuhaye aho kwigishiriza abana umunani basoje amasomo yabo, ndetse akabikora nta kiguzi.

Mu bandi Umusizi Rumaga Junior yashimiye harimo Muyoboke Alex uri mu bajyanama b'abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, akomoza ku kuba Muyoboke atari yaragaragaje mbere ko afite inyota yo gushyigikira Ubusizi Nyarwanda ariko agatangira gufasha Rumaga aho atangiriye urugendo rw’ubusizi.

Mu ijambo rye, Riderman yabwiye Rumaga Junior ko atari akwiye kumushimira ahubwo ko bakwiye gufatanya gushima Imana yabahaye uburyo bwo gufasha abafite impano zikabasha kumenyekana, anamusezeranya ko n’ikindi gihe azakenera aho gutoreza abana bafite impano azahamuha.

Ati ‘‘Ntabwo wagakwiye kunshimira, ahubwo twagakwiye kwishimira hamwe no gushimira Imana kuko ni yo yaduhaye izi mpano […] Ndabashimira cyane kuba mwarahisemo kuza mu Bisumizi Imana ibahe amahoro n’imigisha, kandi mbahaye ikaze n’ubundi igihe cyose muzashaka kuza kwitoza muhawe ikaze mu Bisumizi.’’

Abana Umunani basoje amasomo y’ubusizi bahuguwe mu gihe gisaga amezi atatu uhereyw muri Kamena 2024, bakagira umwihariko w’uko bari baratsinze mu cyiciro giheruka cy’irushanwa ry’abanyempano rya Art Rwanda-Ubuhanzi, ndetse bakaba bitezweho kuzashyira itafari ku busizi bw’u Rwanda mu kiragano gishya no mu gihe kiri imbere.


Rumaga yakoreye ibirori abanyempano 8 amaze iminsi atoza kuzavamo abasizi beza

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA RUMAGA ASHIMIRA RIDERMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND