RFL
Kigali

The Ben, Bruce Melodie na Ariel Wayz mu bitabajwe kuri Album z’abanyamahanga 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2024 18:14
0


Kwaguka no gukura k'umuziki nyarwanda bigenda byerekanwa n’ibintu bitandukanye harimo no kubona abahanzi bo mu bindi bihugu bagenda bitabaza abo mu Rwanda ku mishinga yabo ikomeye nka Album.



Kuva umwaka wa 2024 watangira hari abahanzi nyarwanda bagiye bitabazwa kuri Album mu bihugu bitandukanye.

Fioke aheruka gukorana na Yago kuri Album ya Kabiri yise ‘Beyond A Guitarist’ ikaba ari iya Kabiriri y’uyu muhanzi, indirimbo aba bombi bakoranye yitwa ‘Bilinda’.

Mu 2008 ni bwo Fiokee yerekeje muri Lagos guhatana mu marushanwa y’umuziki, icyo gihe yari mu itsinda rya Diamonds ryanabashije kwegukana ibihembo.

Nyuma yaje kwamamara mu ndirimbo Simisola yakoranye na Simi, Thankful na Falavour, God Over Everything na Patoranking, Woju na Kizz Daniel kimwe na Ferrari yakoranye na Yemi Alade.

Mu 2022 ni bwo yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Man’ yari igizwe n’indirimbo 14.

DJ Neptunez yakoranye na Bruce Melodie kuri Album ya Gatatu bakaba barahuriye mu ndirimbo ‘Forever’ na Bayani.

Uyu mugabo wamamaye mu kuvanga umuziki agenda akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mayorkun, Davido, Kizz Daniel na Mr Eazi.

Nadia Mukami na we yitabaje kuri Album bakorana indirimbo Kipepeo, uyu muhanzikazi ari muri bak bagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio afitanye n’indirimbo n’abarimo Khaligraph Jones.

Bensoul yitabaje abahanzi babiri b’abanyarwanda kuri Album aheruka gushyira hanze aho yakoranye na The Ben na Ariel Wayz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND