Filime zirindwi (7) zirimo iyakorewe kwa Joël Karekezi ndetse n’iya Mutiganda wa Nkunda zashyizwe mu zihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Cinema “Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).
Iri serukuramuco Nyafurika rya sinema rizabera i Ouagadougou muri Burkina Faso, ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza kuya 1 Werurwe 2025. Kuri iyi nshuro Chad, ni cyo gihugu cy’Umushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.
Ni ku nshuro ya 29 bizaba bitanzwe. Ndetse, abahatanye bashyizwe mu byiciro 17 birimo igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga. Harimo ibyiciro 15 bya filime mbarankuru (Feature Documentaries), ibyiciro 34 bya filime ngufi, filime zo kuri Televiziyo ndetse na filime zagenewe abanyeshuri.
Mu 2019, umunyarwanda Joël Karekezi yakoze amateka yegukana ibihembo bibiri muri iri serukiramuco. Filime ye ‘Mercy of The Jungle’yahawe igihembo cy’iyahize izindi mu cyiciro cy’iz’abagabo, inahabwa igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, yafatanyije na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kucyakira.
Kuri iyi nshuro, Filime zo mu Rwanda zashyizwe ku rutonde zirimo “Phiona, umukobwa uvuye i Madrid/Phiona, a Girl from Madrid” ya Mutiganda wa Nkunda. Ibaye filime ndende ya Kabiri Mutiganda akoze nyuma ya ‘Nameless’ yatwaye igikombe mu cyiciro cya “Best Script” muri Fespaco 2021.
Izindi filime z’Abanyarwanda zihataniye ibihembo ni “The Bride” ifite iminota 73’ ya Myriam Birara, “Murmures” ya Kivu Ruhorahoza na Christian Nyampeta.
Hari kandi “Minimals in Titanic World” ya Philbert Aimé Mbabazi, “Didi” ifite iminota 83’ ya Gaël Kamilindi ndetse na ‘Imihanda/Quartier’ ya Azam Ndahiro yatunganyirijwe mu kigo “Karekezi Film Residency” cya Joel Karekezi ndetse na Mathew Leutwyler uhataniye ibihembo muri iri serukiramuco abicyesha filime ye 'Fight Like a Girl' iri mu cyiciro cya "Section Diversites'.
Izi filime zose zihatanye mu byiciro binyuranye, birimo icyiciro cya filime mbarankuru, icyiciro cya filime zatunganyirijwe mu bigo by’abantu runaka, icyiciro cya filime ndende n’ibindi.
Umunyarwanda Deus Dedit Sangwa we yatanze umushinga wa 'Isano (Relative) ushyirwa mu isoko ry'imishinga ishobora kuzaterwa inkunga muri iri serukiramuco, aho azafatanya na Fistion Mudacumura mu kuwushyira mu bikorwa.
U Rwanda rwabaye igihugu cy’umushyitsi w’icyubahiro, muri iri serukiramuco mu 2019.
Icyo gihe, igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, gifite agaciro k’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi, kubera filime ye yise “Mercy of Jungle.”
Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.
Fespaco ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972. Ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 29.
Filime
“Phiona, umukobwa uvuye i Madrid/Phiona, a Girl from Madrid” ya Mutiganda wa
Nkunda yashyizwe ku rutonde rw’izahataniye ibihembo ‘Fespaco’
Filime ya Joël Karekezi ‘Mercy of The Jungle’ mu 2019 yaciye agahigo ibasha kwegukana ibihembo bibiri mu “Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO)”
Iserukiramuco ‘Fespaco’ rigiye kuba ku nshuro ya 29 ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso
Hatoranyijwe
filime 235 muri filime 1,351 zari zatangiwe ubusabe muri iri serukiramuco rya
Fespaco
TANGA IGITECYEREZO