RFL
Kigali

Umuhungu wa P.Diddy akomeje gutera utwatsi ibyo Se aregwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2024 10:35
0


Christian Combs umuhungu w’umuraperi P Diddy ugerutse gufungwa, yahakanye ko ibyo Se ashinjwa ari ibinyoma byabagamije kumusebya.



Nyuma y’igihe umuraperi akaba n’umushoramari Sean Combs uzwi nka Diddy cyangwa P Diddy, ajyanwa mu nkiko n’abagore batandukanye bagera ku munani (8) bose bamushinja ko yabafashe ku ngufu, ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo yatawe muri yombi.

Akimara gufungwa P.Diddy yatanze ingwate ya Miliyoni 50$ ngo aburane afunguye nyamara urukiko ruramwangira inshuro ebyiri. Aha ni naho hafotowe abana be basohotse mu rukiko bigaragara ko bababaye ku biri kuba kuri Papa wabo.

Christian King Combs wemeye kuganira n’ikinyamakuru Hollywood Unlocked, yagaragaje ko ibyo Se aregwa ari ibinyoma. Ati“Ibintu byose nabonye ashinjwa ntabwo ari ibintu yakora, uko Papa muzi ntiyakoze biriya ahubwo abamushinja bakurikiye inyungu zabo. Ni umuntu watureze neza, atwigisha imico ibereye rero sinumva uburyo abantu batanamizi bamushinja buriya bugome”.

Abajijwe ku mashusho ya Se akubita Cassie wahoze ari umukunzi we, Christian yasubije ati: “Biriya ntaho bihuriye n'ibindi ashinjwa, ni ikosa yakoze kandi nizera ko atongeye kubikora. Ni abagabo bangahe muzi bakubita abagore babo buri munsi? .Hari ubwo bo bajyanwa mu nkiko?.Hari ubwo abantu babita inyamaswa nk’uko bari kubyita Papa?.Nasaba ko bareka kumucira urubanza igihe cyose atarahamwa n’ibi kandi tuziko ari ibinyoma”.

Si ubwa mbere Christian Combs w’imyaka 26 yavuganira Se dore ko muri Werurwe ubwo abashinzwe umutekano basakaga inzu yabo, yatangaje ko P.Diddy afite itsinda ry’abantu bashaka kumufungisha no kumusebya ari bo bari gukora ibi.

Umuhungu wa P.Diddy yavuze ko ibyo Se ashinjwa ari ibinyoma 

Yavuze ko Se atari umuntu wakora ibyo ashinjwa akurikije uko amuzi n’uko yabareze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND