RFL
Kigali

Li John ageze kure umushinga wa Album yahurijeho abarimo Jay Polly

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2024 9:50
0


Iradukunda Jean Aimé [Li John] yateguje umuzingo we wa mbere azashyira hanze mu mpera z’umwaka, iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Jay Polly wamwinjije mu muziki.



Umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki Li John ariko ubihuza no kuririmba,kuri iyi nshuro aritegura gushyira hanze Album ya mbere, Hozana yihariye kuko iriho indirimbo 'Shenge' yakoranye na Jay Polly umwe mu bami ba Hip Hop nyarwanda.

Uyu musore mbere y’uko Jay Polly  yitaba Imana bari bamaze igihe bakorana.

Li John afite umushinga mugari wa Album ya nyuma ya Jay Polly, abantu bategereje ko ishyirwa ku isoko.

X Dealer agaruka ku mubano wa Jay Polly na Li John yakomoje ku kuba wari ukomeye.Ndetse ko Jay Polly yabonagamo Li John ejo hazaza h’umuziki nyarwanda, bitari mu kuwutunganya gusa ahubwo no mu kuririmba.

Li John amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye harimo izo yakoze ku giti cye nka Ndagutinya.

Hari n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi nka Papa Cyangwe, Marina, Social Mula, Drama T na Pamaa bavukana.Li John yateguje umushinga wagutse wa Album ya mbere yahurijeho abahanzi batandukanye barimo Jay Polly watabarutse 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND