RFL
Kigali

Perezida Museveni yashishikarije ababyeyi kwambika abana babo inkweto za rugabire

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/09/2024 18:45
0


Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye abarimu n’ababyeyi kwambika abana babo byibuze inkweto za Rugabire (inkweto zikoze mu mapine ashaje) mu rwego rwo guca umuco wo kwambara ibirenge gusa.



Mu bice bike by’Igihugu cya Uganda byumwihariko mu majyaruguru, haracyagaragara umubare w’abantu batambara inkweto wiganjemo abana bato ndetse batinyuka kujya ku ishuri ntazo bambaye.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Pulse Uganda, Museveni yemeje ko mu gice cy'amajyaruguru ya Uganda hakiri abana bajya ku ishuri bambaye ibirenge, aherako ashishikariza abarezi n'ababyeyi kugurira abana babo byibuze rugabire.

Museveni yagize ati "Ndacyabona abana bajya ku ishuri nta nkweto bambaye kugera magingo aya. Abayobozi b'amashuri bakwiye gushishikariza abantu byibuze kwambara rugabire aho kwambara ibirenge gusa. Izi rugabire ni nziza kuruta kugenda nta nkweto wambaye."

Inkweto za rugabire ni zimwe mu nkweto zizwi mu bihe byatambutse byumwihariko ku baturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu nka Kenya, Uganda, Rwanda, Tanzania, Burundi, …

Nyamara nubwo byitwa ko ari inkweto zo mu myaka yo hambere, hari amoko menshi akunze kwambara izi nkweto nk’Abamasai n’andi moko yo mu bice byegeranye na Sudani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND