Cindy Sanyu yagaragaje ko abahanzikazi bidakunze gushoboka ko bubaka ingo, ariko iyo bamaze kuba ababyeyi imyumvire igenda ihinduka bagatangira koroshya ibintu, ibyo avuga ko bizaba kuri Sheebah Karungi.
Mu gihe abakunzi ba Sheebah Karungi bategerezanyije amatsiko imfura y’uyu munyabigwi mu muziki.Cindy yagarutse ku mpinduka zishobora kuzaba ku mikorere ya Sheebah Karungi.
Ibi yabigarutseho ubwo
yavugaga ku mpinduka zikunze kubaho iyo abahanzikazi bamaze kubaka izina.
Agaragaza ko bamwe bibagirwa
inshingano reme umwari n’umutegarugori aba akwiriye kuzuza, bagatangira kumva
ko batabana n’abagabo.
Kuri Sheebah Karungi udakozwa
ibyo kubana n’umugabo mu nzu imwe, Cindy asanga ibi bizahinduka namara kwibaruka,
agatangira kwiyumvamo umwuka wa kibyeyi.
Cindy kandi yarase amashimwe
Sheebah Karungi ati”Ntewe ishema na'ka gahigo agiye kugeraho.”
Byitezwe ko umwaka wa 2024
uzagera ku musozo uyu muhanzikazi yaramaze kunguka umwana.
Ibintu Sheebah Karungi
agaragaza ko ari umugisha w’Imana udasanzwe kuba umubyeyi.
Sheebah Karungi inkuru yo
gutwita kwe ikomeje kuza mu nkuru nyamukuru.
TANGA IGITECYEREZO