RFL
Kigali

Bizamuhindurira imyumvire-Cindy yarase amashimwe Sheebah Karungi ugiye kwibaruka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2024 8:21
0


Cindy Sanyu yagaragaje ko abahanzikazi bidakunze gushoboka ko bubaka ingo, ariko iyo bamaze kuba ababyeyi imyumvire igenda ihinduka bagatangira koroshya ibintu, ibyo avuga ko bizaba kuri Sheebah Karungi.



Mu gihe abakunzi ba Sheebah Karungi bategerezanyije amatsiko imfura y’uyu munyabigwi mu muziki.Cindy yagarutse ku mpinduka zishobora kuzaba ku mikorere ya Sheebah Karungi.

Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku mpinduka zikunze kubaho iyo abahanzikazi bamaze kubaka izina.

Agaragaza ko bamwe bibagirwa inshingano reme umwari n’umutegarugori aba akwiriye kuzuza, bagatangira kumva ko batabana n’abagabo.

Kuri Sheebah Karungi udakozwa ibyo kubana n’umugabo mu nzu imwe, Cindy asanga ibi bizahinduka namara kwibaruka, agatangira kwiyumvamo umwuka wa kibyeyi.

Cindy kandi yarase amashimwe Sheebah Karungi ati”Ntewe ishema na'ka gahigo agiye kugeraho.”

Byitezwe ko umwaka wa 2024 uzagera ku musozo uyu muhanzikazi yaramaze kunguka umwana.

Ibintu Sheebah Karungi agaragaza ko ari umugisha w’Imana udasanzwe kuba umubyeyi.

Sheebah Karungi inkuru yo gutwita kwe ikomeje kuza mu nkuru nyamukuru.Abantu benshi bakomeza gutangazwa n'imyitwarire ya Sheebah Karungi ku rubyiniro nubwo akuriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND