RFL
Kigali

Muhire Kevin yavuze uko Rayons ihagaze nyuma y'iyegura rya Perezida, anakomoza ku mukino wa Gasogi United

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/09/2024 8:07
0


Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko nubwo Perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fideli yeguye ikipe itasenyutse ndetse ko bazamutura umukino wa Gasogi United ukaba ari nawo baziyungiraho n'abafana.



Ibi yabitangaje ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Nzeri 2024 nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports isoje imyitozo irimo irakora yitegura umukino izakirwamo Gasogi United ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru muri Stade Amahoro.

Muhire Kevin yavuze ko kuba Perezida yaragiye ikipe itasenyutse ndetse avuga ko mu gihe Rayon Sports irimo iratanga amakuru menshi ariho umusaruro uturuka ndetse anavuga Uwayezu Jean Fideli bagomba kumutura umukino wa Gasogi United.

Ati" Perezida yaragiye, kuba yaragiye ntabwo bivuze ko ikipe yasenyutse. Ikipe irahari, izahoraho kuko nta muntu uhora mu ikipe hari igihe kigera ikipe ukayivamo abandi bakaza. Kuba Perezida yaragiye nibyo ariko twebwe tumeze neza mu ikipe.  

Mu gihe Rayon Sports irimo iratanga amakuru iba ihishe byinshi inyuma kuko ninaho umusaruro uturuka akenshi. Navuga ko ku bwanjye kuba Perezida yaragiye kubera uiburwayi turamwifuriza gukira vuba ariko twebwe abasigaye tugiye gukotana kugira ngo byibuza umukino wa Gasogi United tuwumuture".

Yakomeje avuga ko kuba Uwayezu Jean Fideli yaragiye ari ibintu byabababaje kuko yari umuyobozi wabo ariko ko bitabaciye intege anasaba abafana kubaba hafi.

Ati" Ni ibintu byatubabaje kuko yari umuyobozi wacu kandi iyo umuyobozi agiye cyangwa agize ikibazo nyine ingabo asize zirababara. Twarababaye ariko ntabwo byaduciye intege, abandi bazakomeza kandi tugomba kugaragaza ko turi abagabo kugira ngo byibuze abakunzi ba Rayon Sports bagaruke kuri Stade kandi turanabatumiye bazaze ari benshi. Navuga ko umukino wa Gasogi United ariwo uzatuma twiyunga nabo.

Muhire Kevin yavuze ko mu mupira w'amaguru hari igihe utangira neza cyangwa nabi bityo ko kuba baratangiye nabi shampiyona ari ibintu bisanzwe ko ahubwo igikuru ari ukudacika intege.

Ati" Mu mupira w’amaguru hari igihe utangira neza ugasoza nabi, hari igihe utangira nabi ugasoza neza rero navuga ko ku bwanjye biri mu bice bigize umupira w’amaguru.

Kuba twaratangiye nabi ni ibintu bibaho mu busanzwe rero igikuru ni ukudacika intege ugakomeza ugahangana kugeza ku mwuka wa nyuma. 

Kuba twaratangiye nabi ntibivuze ko twabuze igikombe cyangwa se twataye umurongo muzima rero navuga ko ni imbaraga ahubwo twabonye kugira ngo dutegure n’imikino iri imbere twagize n’igihe cyo kuyitegura bitewe n’ikipe y’igihugu.

Rero navuga ko ku bwanjye batwitege kandi ibyishimo bigiye kugaruka muri Rayon Sports n’umwuka mwiza".

Yakomeje asaba abafana kujya kubareba mu myitozo, ati" Abakunzi ba Rayon Sports nibaze mu Nzove ari benshi dukorane imyitozo barebe umwuka uri mu ikipe kuko turabizi ntabwo bishimye aho bari'' .

Intego yacu ni ukubaha ibyishimo guhera ku mukino wa Gasogi United nibaze tube turi kumwe, turebe ko ari abakunzi ba Rayon Sports atari abafana kuko dukeneye abakunzi ba Rayon Sports badufasha mu bihe bibi no mu bihe byiza ariko navuga ko ibihe bibi byarangiye, tugiye guhatana kandi ndizera ko bazishima baze duhere kuri Gasogi United na Perezida wayo kuko arimo aratangaza byinshi nabonye yaratwise ngo turi abagore babo ariko tuzabereka ko turi abagabo turi n'ikipe nkuru bo ari batoya mu kibuga bizagaragara".

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye nabi shampiyona aho yanganyije na Marine FC ndetse n'Amagaju FC none ubu ikaba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND