RFL
Kigali

CAF yemeje aho CHAN ya 2025 izabera

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/09/2024 13:21
0


Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane wa Afurika,Dr Patrice Motsepe yatangaje ko Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) ya 2025 izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru nibwo Dr.Patrice Motsepe yasuye Stade ya Nyayo na Kasarani zo mu gihugu cya Kenya zizakinirwaho imikino y'igikombe cya Afurika cya 2027 ngo arebe aho ibikorwa byo kuzivugura bigeze.

Kuri uyu wa Mbere yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, atangaza byinshi bitandukanye birimo n'ibigaruka ku irushanwa rya CHAN. 

Yavuze ko iri rushanwa rikurura ibitangazamakuru bitandukanye,avuga ko iry'uyu mwaka yizeye  ko rizaba ryiza cyane ndetse ko rizabera muri Kenya , Tanzania na Uganda bityo ko azagaruka agiye kureba aho imyiteguro igeze.

CHAN iheruka yari yabereye muri Algeria, ikaba yaregukanwe na Senegal itsinze ikipe y'igihugu ya Algeria kuri penaliti 5-4. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yo ntabwo yari yabonye itike nyuma y'uko yari yasezerewe na Ethiopia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND