RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Pyramids FC ijya mu mibare ibarika bigoranye- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/09/2024 15:55
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wakiniwe kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi nebyiri muri Stade Amahoro.



Ikipe ya APR FC nubwo yanganyije na Pyramids FC ariko yagiye mu mibare igoranye bitewe nuko ubwo mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri isabwa gutsinda igitego 1-0 kugira ngo ikomeze ijye mu matsinda

Uko umukino wagenze  umunota ku munota;

Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

90+3' Bamwe mu bafana bambaye imyambaro ya Rayon Sports bari gufana Pyramids FC 

90+3' Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye gusohoka muri Stade Amahoro

90+2' Abakinnyi ba Pyramids FC nibo bafite umupira bari guhererekanya gake gake mu buryo bwo gutinza iminota

Umukino wongeweho iminota 4

89' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert na Dauda Yussif hajyamo Nyibizi Ramdhan na Tuyisenge Arsene

87' Pyramids FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Ibrahim Blati hajyamo Ahmed Tawfik

82' Ikipe ya Pyramids FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira mwiza waruzamuwe maze ashyiraho umutwe uragenda unyeganyeza inshundura

78' Darko Novic utoza APR FC nawe akoze impinduka mu kibuga havamo Mamadou Sy na Mamadou lamine Bah hajyamo Richmond Lamptey na Victor Mbaoma

76' Umutoza Pyramids FC akoze impinduka mu kibuga akuramo Ramadan Sobhi na hajyamo Youssef Morsy

73' Pyramids FC ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikozwe na Mamadou Lamine Bah  iterwa na Ahmed Saad gusa umupira unyura impande y'izamu gato cyane

68' Pyramids FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Ramadan Sobhi hajyamo Mohamed Reda Mohamed

67' Nyamukandagira yabaye Nyamukandagira ikomeje gushaka igitego cya akabiri,uwitwa Mamadou Lamine Bah arekuye ishoti risanga Mamadou Sy ari mu rubuga rw'amahina akozaho agatsi myugariro wa Pyramids n'umunyezamu baratabara

64' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Thadeo Lwanga hajyamo Aliou Souane

62' Mugisha Gilbert yihambuye ishoti gusa kubw'amahirwe macye rinyura hejuru y'izamu gato cyane

60' Pyramids FC irase igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Karim Hafez Ramadan ashaka Fiston Mayele ariko birangira ba myugariro  ba APR FC bakinnye neza

54' Nyuma yuko Nyamukandagira ifunguye amazamu abafana bari gufana mu buryo budasanzwe aho abenshi bacanye amatara ya telefone 





50' APR FC ifunguye amazamu ku mupira mwiza waruhinduwe na Mamadou Lamine Bah maze myugariro wa Pyramids FC,Mohamed Chibi ahita yitsinda

47' Pyramids FC yaribonye uburyo buremereye ku mupira waruvuye kuri kufura maze Ramadan Sobhi arekura ishoti ritaremereye Pavelh Ndzira arifata nta kugorana kubayemo

46' Igice cya kabiri gitangijwe na APR FC ariko Mugisha Gilbert bahita bamwambura umupira

Igice cya kabiri kiratangiye






Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

45+1' Mamadou lamine Bah yambuye umupira Fiston kalala Mayele ahita awucomekera neza Mugisha Gilbert gusa birangira ba myugaro ba Pyramids FC babaye maso

Igice cya mbere cyongeweho iminota 2 

43' Umupira ufitwe n'abakinnyi ba APR FC barimo barawuhererekanya gake gake

39' Niyomugabo Claude azamuye umupira mwiza usanga Ruboneka Jean Bosco ashyiraho umutwe gusa birangira unyuze haruguru y'izamu

36' Pyramid FC irase uburyo, Karim Hafez azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso awuhindura mu rubuga rw'amahina ufatwa na Mostafa Mohamed Fathi arekura ishoti nti ryamukundira ngo rigane mu izamu

35' Inkuba irakubise muri Stade Amahoro,uwitwa Dauda Yussif arekuye ishoti ripima amatoni ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda rikubita igiti cy'izamu umupira uhita urenga

33' Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi yakaniranye nta nimwe ishaka ko indi igenda

30' Mostafa Mohamed Fathi wa Pyramids FC yinjiye mu rubuga rw'amahina acenga arekura ishoti gusa Pavelh Ndzira aratabara

26' APR FC ibonye koroneri ku mupira muremure waruzamuwe na Nshimiyimana Yunusu ashaka Mugisha Gilbert mu rubuga rw'amahina gusa birangira Ahmed Chibi awurengeje

25' Ramadan Sobhi abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Thadeo Lwanga mu kibuga hagati

24' Ikipe ya APR FC muri iyi minota yihariye umukino,uwitwa Dauda Yussif abonye umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina asabwa kuwusunika gato gusa arawutinda birangira awutakaje

20' Nyamukandagira yongeye ku bona uburyo buremereye imbere y'izamu ku ishoti ripima amatoni rirekuwe na Ruboneka Jean Bosco ari inyuma y'urubuga rw'amahina  gusa umunyezamu wa Pyramids FC agatabara

19' Byiringiro Gilbert wa APR FC akomewe amashyi n'abafana nyuma yuko  azamukanye umupira mu kibuga hagati acenga abakinnyi ba Pyramids FC bakamutereka hasi umusifuzi agatanga ikosa

16' Rutahizamu ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Fiston Kalala Mayele arase igitego cyabazwe aho yari abonye umupira utakajwe na Nshimiyimana Ynussu gusa atinda kuwutereka mu izamu Pavelh Ndzira aratabara

10' Fiston Kalala Mayele yaragerageje uburyo bwa mbere imbere y'izamu arekura ishoti gusa birangira umusifuzi asifuye ko Yussif Dauda yakorewe ikosa

9' Mamadou Sy yari abonye uburyo ari mu rubuga rw'amahina aho myugariro wa Pyramids FC , Ahmed Saad yarahaye umupira mugufi umunyezamu we  Elshanawi agiye gufata birangira byanze

5' Pyramids FC ibonye kufura yariteretse hafi y'umurongo ugabanyamo ikibuga 2 iterwa na Mohamed Chibi ashaka imitwe ya barutahizamu gusa birangira umupira urenze

3' Abafana b'ikipe ya APR FC batangiranye umurindi aho umukinnyi w'ikipe yabo ari gufata umupira ubundi bakavugira rimwe

2' Ikipe ya APR FC yari igerageje kurema uburyo bwa mbere aho Mugisha Gilbert yarahaye umupira Niyomugabo Claude ariko birangira ba myugariro ba Pyramids FC bawurengeje

1' Umukino utangijwe n'ikipe ya Pyramids FC 

Umukino uratangiye


17:59' Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota wo kwibuka uwahoze ari umutoza wa Pyramids witabye Imana 

17:57' Amakipe yombi ari kwifotoza

17:55' amakipe yombi avuye mu rwambariro mbere yuko umukino utangira

17:38' Abakinnnyi b'amakipe yombi basubiye mu kibuga nyuma yo kwishyushya

17:27' Aba MCS bo kuri uyu mukino,Brian na Guss barimo barashyushya abafana aho bari ikugenda babwira bakazunguza utubendera twa APR FC bafite

Abakinnyi 11 Krunoslac Jurcic utoza Pyramids FC yabanje mu kibuga;El-Shenawy,Mahmoud Marei,Ahmed Saad,Ibrahim Blati Toure,Fiston Kalala Mayele,Ramadan Sobhi,Mostafa Mohamed Fathi, Mohanad Mostafa Ahmed, Mohamed Chibi,Mohamed Sharaf Eldin na Karim Hafez Ramadan Seifeldini


Abakinnyi 11 Darko Novic utoza APR FC yabanje mu kibuga;

Mu izamu: Pavelh Nzila;

Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, na Byiringiro Gilbert;

Abakina hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah

Abasatira: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy





17:18' Abakinnyi ba Pyramids Fc barangajwe imbere na Fiston Kalala Mayele nabo basohotse mu rwambariro bagiye kwishyushya

17:10' Abakinnyi b'ikipe ya APR FC basohotse mu rwambariro aho bagiye kwishyushya bakirwa n'abafana aho bamwe bari kuvuza vuvuzera naho abandi bakazunguza utubendera tw'ikipe y'ingabo y'igihugu







































Abafana ba Rayon Sports ni bamwe mu baje kwihera ijisho uyu mukino


17:6' Mu gihe umukino ubura iminota micye ngo utangire abafana bamaze kuzura igice cyo hasi naho icyo hejuru harimo bacye

16:32' Amakipe yombi ari gutembera mu kibuga mbere yuko umukino utangira gukinwa

Abakinnyi 11 Krunoslac Jurcic utoza Pyramids FC ashobora kubanza mu kibuga;

Mu izamu:El-Shenawy

Ba myugariro:Mohamed Chibi,Ahmed Samy,Mohamed Hamdy,Karim Hafez

Abakina hagati: Blati Toure,Mohanad Lasheen, Walidi El Karti

Abasatira:Mostafa Fathi, ,Fagrie Lakay na Fiston Kalala Mayele

Abakinnyi 11 Darko Novic utoza APR FC ashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Pavelh Nzila;

Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, na Byiringiro Gilbert;

Abakina hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah

Abasatira: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy


Ikipe ya APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League nyuma yuko isezereye Azam FC yo muri Tanzania ku kinyuranyo cy'ibitego 2 -1 mu ijonjora ry'ibanze mu gihe Pyramids yo yari yari yasezereye JKU S.C yo muri Zanzibar ku kinyuranyo cy'ibitego 9-1.

Muri rusange amateka yerekana ko APR FC imaze gukina imikino 70 ya CAF Champions League ikaba yaratsinzemo imikino 25,inganya 16 itsindwa 29.

Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League taliki ya 2 Mutarama 2017 ubwo yatsindwaga na Zanaco FC igitego 1-0 bikaba byari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze.

APR FC na Pyramids zigiye guhura nyuma yuko n'ubundi mu mwaka ushize zari zahuye muri iki cyiciro aho mu mukino ubanza n'ubundi wabereye mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganya 0-0 naho mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri ukaba wararangiye Pyramids FC itsinze ibitego 6-1.

Ni inshuro ya 14 APR FC igiye guhura n'amakipe yo mu Misiri ikaba yarashoboye gutsindamo umukino umwe wo muri 2004 ubwo yatsindaga Zamarek ibitego 4-1,inganya 4 itsindwa inshuro 9.

Mbere yuko iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo rya CAF Champions League rihundirwa izina rikiri African Cup winners' cup, muri 2003 ikipe ya APR FC yakoze amateka igera muri 1/2. Icyo gihe muri 1/16 yari yasezereye US Kenya iyitsinze ibitego 9-2 muri rusange,muri 1/8 isezerera Etoile du Congo iyitsinze ibitego 5-1 mu mukino ubanza nuwo kwishyura,muri 1/4 isezerera Asante Kotoko banganyije ibitego 2-2 ariko igitego cyo hanze gikora itandukaniro naho muri 1/2 ikaba yari yahuye na Julius Berger ari nayo yayisezereye ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2.



















">

">

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

VIDEO: Eric Munyantore+Yaka Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND