Nyuma yo kudahirwa n'ikigabiro mpaka yagiranye na Visi Perezida Kamala Harris bigatuma ahabwa urwamenyo, ubu Donald Trump yibukije abamushyigikiye ko ntacyahindutse kandi ko gahunda afite ari iyo gutsinda.
Ku wa Kabiri w'iki cyumweru nibwo habaye ikiganiro mpaka hagati y'abakandida babiri ku mwanya wa Perezida wa USA aribo Kamala Harris na Donald Trump. Iki kiganiro cyamaze iminota 90 kuri televiziyo ya ABC News.
Aho iki kiganiro kirangiriye byatangajwe ko Kamala Harris ariwe watsinze ku kigero cya 63 naho Donald Trump agira 33. Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga baha urw'amenyo Trump, bitewe n'uko yari yijeje abantu ko azitwara neza muri iki kiganiro.
Kuri ubu Trump yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Arizona mu gace ka Tacson. Abamushyigikira bagera ku bihumbi bitanu 5,000 bari baje kumureba amaso ku maso. Aha ni naho yavugiye ijambo rikomeye abizeza intsinzi.
Agaruka ku byabereye mu kiganiro mpaka, Trump yagize ati''Nabonye hari abantu bavuga ko nanstinzwe mu kiganiro ariko ndabamenyesha ko ataribyo. Abari bashinzwe kuduha ijambo bari kuruhande rwa Kamala, najyaga kuvuga bakambuza cyangwa bakanca mu ijambo buri kanya, bampaga iminota mike''.
Yakomeje ati; ''Ntacyahindutse kuko nzakomeza gahunda yanjye yerekeza White House, ntibibatere ubwoba kuko ndabyizeye ko nzabaha intsinzi nimujya inyuma. Ibibazo byose harimo n'ibyabimukira nzabikosora mu gihe cya vuba''.
TANGA IGITECYEREZO