RFL
Kigali

Urugo ni Gereza: 50 Cent watinye gushaka umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/09/2024 15:46
1


Umuraperi 50 Cent yagarutse ku mpamvu atigeze ashaka umugore, avuga ko abona urugo ari nka Gereza, ndetse ko mu makosa yose yakoze mu buzima bwe hatarimo iryo kurushinga.



Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 50 Cent yavuze ku bijyanye n’ubuseribateri bwe, avuga ko yakoze amakosa menshi ariko akaba atarigeze akora ikosa ryo gushaka.

50 Cent  yabivuze ubwo yari mu kiganiro na ‘The Late Show With’ nyuma yo kubazwa ikibazo n’umwanditsi Stephen Colbert niba yarigeze gushaka, maze asubiza ko atazakora iryo kosa kuko yumva ko kurongora ari ikosa rikomeye.

50 Cent yagize ati:“Oya, oya. Mfite umutekano, ntabwo ndi imbohe ndishimye. Njya mbona urugo ari gereza y'abashakanye, ubu umuhungu wanjye aranezerewe, nakoze amakosa menshi ariko ntabwo nakora ikosa ryo gushaka.

Usibye kuri ibyo, yavuze ko kuri ubu ari ingaragu kandi ko yabigezeho mu kwirinda ko yifuza cyangwa ngo akurikirane umugore uwo ari we wese, bityo kugeza ubu yifuza kubaho atarigeze ashyingirwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, 50 Cent yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, intego ze afite muri uyu mwaka, imwe muri izo ntego harimo no kudashaka umugore.

50 Cent yagiye mu rukundo n’abagore bazwi nk’umuhanzi Ciara, umukinnyi wa filime Vivica A.Fox hamwe n’umunyarwenya witwa Chelsea Handler ariko aherutse no kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli Jamira Haines nubwo bitazwi niba bakiri kumwe.

Icyakora, afite umwana w’umuhungu witwa Marquise Jackson yabyaranye n’undi mugore witwa Shaniqua Tompkins n’undi witwa Sire Jackson yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we witwa Daphne Joy.

50 Cent yavuze ko gushaka ari ikosa atarakora ndetse adateganya no gukora

Uyu muraperi avuga ko abona urugo rw’abashakanye rumeze nka gereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirahabimana Alida 5 days ago
    Nkuko 50Cent abivuga nange mbona gushaka bisa na gereza nubwo society ibibona nkibidasanzwe mbese ikabibona nabi ariko nange niyo mahitamo nagize kdi biranyuze bimpaye amahoro numutekano ndetse numunezero





Inyarwanda BACKGROUND