Umukobwa w’imyaka 40 Nikki Glaser ni umufana ukomeye w’umuririmbyi Taylor Swift kandi yashoye amafaranga menshi mu gukurikirana ibitaramo bye bya "Eras Tour" ku isi hose, aho yitabiriye ibitaramo 22 muri gahunda yamaze amezi 21.
Umunyarwenya Nikki Glaser yagaragaje amafaranga menshi yatanze kugira ngo abone Taylor Swift. Uwo mukobwa avugana na People, yagize ati: “[Natakaje] hafi $100,000 [138, 826, 359 Frw]. Ndashaka gusobanura ko harimo amafaranga y’ingendo, hoteli, kujyana abantu nashakaga ko bajyana nanjye, ndetse n’amatike n’ibikoresho byo kugura.”
Yakomeje agira ati: “Nari kwishyura arenze ayo!” Uwo mukinnyi w’urwenya wamenyekanye mu kiganiro Someday You’ll Die yishimiye kubona ko urugendo rwa Taylor rwagize inyungu ya $2,077,618,725, kandi avuga ko yashoboye gusobanura amafaranga menshi yatakaje bitewe n’uko atagira abana.
Yagize ati: “Birashimishije kubona amafaranga yose yinjijwe. Ndabikunda ko byashyizwe ku gipimo cya dolari, kandi nshobora kubona amafaranga yanjye muri ayo mafaranga nkavuga nti, ‘Ni ayo'". Nikki, uri mu rukundo n’umushoramari Chris Convy, yemeye ko kutagira abana atari “umwanzuro woroshye,” ariko yumva ko kuba umubyeyi bidahuye n’imibereho ye.
Yavuze ati: “Ntibyari byoroshye gufata icyemezo. Hari igice cyanjye cyatekerezaga ko nifuza kugira abana, ariko ntibyakwiranye n’ubuzima bwanjye. Kugira ngo nishimishe ku mwanzuro nafashe, narebye amafaranga abantu bakoresha mu kurera umwana. Nyuma yo kubona ayo mafaranga, naribwiye nti, ‘Nta kibazo nakoresha ayo kuri Taylor Swift.’”
Mu gihe Taylor yarangije urugendo rwe rwa Eras Tour muri BC Place Stadium i Vancouver, muri Canada, mu byumweru bishize, urwo rugendo rwamaze imyaka ibiri rwaje ku musozo nyuma yo gutangirira muri Werurwe 2023.
Nk'uko tubcyesha The Mirror, mu bitaramo 149, umuririmbyi yacuruje ibikoresho byinshi cyane, harimo n’ubucuruzi bw’ibikomo by’inshuti, byatumye yinjiza agera kuri miliyari $2 (miliyari £1.56).
Taylor yagaragaje urukundo rw’abantu batandukanye kuko byavuzwe ko yatanze hafi miliyoni $200 (£156 miliyoni) mu bihembo by’inyongera ku bakozi bakoranye na we mu rugendo. Ayo mafaranga yaje yiyongera ku mishahara isanzwe y’abakozi bakoraga inyuma y’urubuga cyangwa bari ku rubyiniro.
Nikki Glaser byamusabye Miliyoni 138 kugira ngo arebe ibitaramo bya Taylor
Nikki Glaser usanzwe ari umunyarwenya ni umufana ukomeye wa Taylor Swift
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO