RFL
Kigali

Yari umugabo mwiza! Perezida Kagame yunamiye Araya Assefa wahagarariye umubyeyi we mu bukwe bwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/09/2024 11:41
0


Umunya Ethiopia Araya Assefa wahagarariye umubyeyi wa Perezida Kagame mu bukwe bwe ubwo yashyingiranwaga na Madamu Jeannette Kagame, yitabye Imana ku myaka 89.



Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa X, ko yari azi neza Araya Assefa akaba "yari umugabo mwiza". Ati "Araya Assefa nari muzi neza cyane. Yari umugabo mwiza. Yakoreye UN. Aruhukire mu mahoro!!".

Kuwa Kane itariki 05 Nzeri 2024 ni bwo inkuru y'incamugongo yageze mu banya-Rwanda n'abanya-Ethiopia, ivuga ko umunya-Ethiopia Araya Assefa wari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame yitabye Imana.

Tariki 10 Kamena 1989 ubwo Perezida Kagame yashyingiranwaga na Madamu Jeannette Kagame, uyu mukambwe Araya Assefa ni we wagaragaye mu mwanya wa Se wa Perezida Kagame, kuko Se nyirizina yari yaritabye Imana.

Araya Assefa yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) muri Uganda mu myaka ya 1980. Mu gihe cye, benshi bamwibuka nk’uwarwanyije akarengane, agakunda ukuri, ndetse amakuru avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye asura Perezida Kagame akiri ku rugamba rwo kubohora igihugu na nyuma yaho.


Araya Assefa wari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame yitabye Imana ku myaka 89


Araya Assefa ari kumwe na Perezida Kagame mu myaka ya kera


Nyakwigendera Araya Assefa ari kumwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND