RFL
Kigali

Nyagatare: Yafashwe agerageza guha abapolisi ruswa ngo akingirwe ikibaba

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/09/2024 8:06
0


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, yafashe umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo akingirwe ikibaba nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw'ibitemewe birimo amasashe n'ikiyobyabwenge cya Kanyanga.



Yafatanywe n'abasore babiri bamukoreraga bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe iwe mu rugo aho atuye.

Bafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, akagari ka Bishenyi ku isaha ya Saa Mbiri zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore, uriya mugore afatwa nyuma, agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n'ibyo bafatanywe.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

Yongeyeho ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga, ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”

Yiyemereye ko ayo masashe ari aye, bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yasabye abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu gihugu, kubicikaho kuko amayeri n'inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yongeye kwibutsa uwo ari we wese mu gihe afatiwe mu makosa runaka, ko adakwiye guhirahira aha ruswa abapolisi kuko aba yiyongerera ibyaha n'ubukana bw'ibihano.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

SP Twizeyimana yashimiye kandi abaturage bazirikana ububi bw'ibyaha mu muryango nyarwanda, bakagira ubufatanye n'inzego z'umutekano batanga amakuru atuma ibyaha biburizwamo, anasaba buri wese kubigira umuco no kuba ijisho rya mugenzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND