RFL
Kigali

MTN yatangije ’Recharge and Win' izatangirwamo ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 200 Frw

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/08/2024 13:02
0


MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa ‘Recharge and Win’ bugamije gukomeza kuzirikana abakiliya bayo b’imena, bukaba buzatangirwamo ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 200 Frw.



Kwitabira ubu bukangurambaga bwa "Recharge and Win" bisaba kugura ipaki yo guhamagara cyangwa iya internet nk’uko bisanzwe, ubundi umuntu agahabwa ibihembo. Bisobanuye ko uko umuntu agura ama-unites inshuro nyinshi ari na ko ubikora azaba yongera amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi.

Ibi bihembo ni amafaranga kuva ku bihumbi 10 Frw kugeza ku gihembo nyamukuru cya Miliyoni 5 Frw kizahabwa abanyamahirwe babiri.

Ibindi bihembo bitari amafaranga birimo moto, amagare, ibikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, telefone zigezweho n’ibindi nk’ama-unites yo guhamagara n’ayo gukoresha kuri internet, ingendo zo muri kajugujugu ku bufatanye na Akagera Aviation bikazahabwa abagize uruhare muri ubwo bukangurambaga.

Ni amahirwe MTN Rwanda yashyizeho hagamijwe gufasha Abaturarwanda gukomeza imirimo yabo no kuba hafi y’inshuti n’abavandimwe babo ariko bakanabihemberwa. Nta paki yihariye yashyizweho, ahubwo ni izisanzwe, uko ugura ama-unites uhita ujya mu irushanwa, ndetse bikareba abari mu bice byose by’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa Abakiliya n’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Rosine Dusabe yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza uburyo bahora batekerereza abakiliya babo ibibateza imbere.

Yavuze ko iki kigo cy’itumanaho cyiyemeje guhuza abaliliya babo n’inshuti n’abavandimwe zabo, ariko ubikoze akanagira izindi nyungu abona zituruka muri ibyo bihembo.

Ati: “Turakangurira abakiliya bacu bose gukomeza kugura ama-unites bakabona iminota yo guhamagara inshuti n’abavandimwe babo, bagura n’ama-unites yo kujya kuri internet. Uretse kuba hafi y’inshuti n’abavandimwe abakiliya bacu bazabona n’ibihembo bindi byiyongera.”

MTN Rwanda kandi yatekereje no kubakira ubushobozi abayihagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu (agents), aho na bo igiye kubashyiriraho ibihembo bya buri cyumweru.

Umu-agent wese uzajya agurisha cyangwa akarenza ama-unites ya 3000 Frw azajya ashyirwa mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo guhabwa moto n’ibihumbi 100 Frw.

MTN Rwanda izabashyira mu byiciro bijyanye n’intara bakoreramo, abatsinze bajye batoranywa buri cyumweru, hahembwe abanyamahirwe 10.

Dusabe ati “Aba-agent bacu ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ikigo cyacu. Bagira uruhare rukomeye mu kugeza ku bakiliya serivisi zacu zose. Dushaka kububakira ubushobozi ariko tunabashimira iyo mirimo yo kuduhuza n’abakiliya bacu bakora.”

MTN Rwanda yiyemeje gutanga ubuzima bugezweho, burimo ikoramabuhanga na interineti ku bakiriya bayo n'abakozi bayo. Iyi poromosiyo yazaniwe guha imbaraga abakiriya n’abakozi bose ba MTN Rwanda no kuzamura ubunararibonye bwabo.


MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘Recharge and Win’ bugamije gukomeza kuzirikana abakiliya bayo b’imena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND