AS Kigali yatsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa mu mukino wu munsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, gusa igitego cya Musanze FC cyanzwe nticyavugwaho rumwe.
As Kigali yari yakiriye Musanze FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Ni umukino yaje yakaniye cyane ko umukino wa mbere yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe.
Musanze FC yo, umukino wa mbere yaguye miswi na Muhazi United, igaragaza ko ari ikipe nziza hanze y'ikibuga cyayo.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali:
CYUZUZO
GIRBERT
MARC
RANKLIN
ERIC
BENEDATA
DIDIER
AIME
RUCOGOZA
SHABANI
OSEE
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC
Nsabimana
Nduwayo
Kwizera
Bakaki
Uwiringiyimana
Nkurunziza
Kamazi
Bertrand
Adeyinka
Mathaba
Sunday
Umukino watangiye amakipe yombi afite imbaraga zidasanzwe, haba AS Kigali na Musanze FC.
Ku munota wa 17 Musanze FC afunguye amazamu ku gitego cya Sunday Inemesit Akana, gusa umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.
Kwanga igitego cya Sunday, ntabwo byavuzweho rumwe n'abari kuri Kigali Pele Stadium, kuko bo bemezaga ko Musanze yibwe igitego kigaragara.
Nubwo Musanze FC ariyo yari iri hejuru kurusha AS Kigali, na AS Kigali yanyuzagamo ikotsa igitutu imbere y'izamu rya Musanze FC, ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo Iyabivuze Osee na Shaban Hussein Shabalala.
Ishyaka ndetse no gukanirana ku mpande zombi, byatumye amakipe yombi asoza igice cya mbere anganya Ubusa ku busa, nuko ajya kuru huka akubita agatoki ku kandi.
Igice cya kabiri, AS Kigali yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 48 ibona igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier, nyuma y'akavuyo kari kari imbere y'izamu rya Musanze FC.
AS Kigali ikimara kubona igitego cya mbere, Musanze FC yagerageje gushaka uburyo yakwishyura, gusa umuzamu wa AS Kigali Cyuzuzo Aime Gael aguma kuba ibamba.
Musanze FC yagumye guhiga igitego birangira kibuze, nuko umukino urangira AS Kigali itsinze igitego kimwe ku busa bwa Musanze FC.
Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota atatu, naho Musanze FC igumana inota rimwe.
AS Kigali yakuye amanota atatu imbere ya Musanze FC
Musanze FC yatsinze igitego kirangwa, biteza urunturuntu
Abasore ba Musanze FC bananiwe kwihagararaho kuri Kigali Pele Stadium
Abasimbura ba AS Kigali
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC
TANGA IGITECYEREZO