RFL
Kigali

Yves Mugunga yabonye ikipe nshya muri Saudi Arabia

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/09/2024 9:16
0


Mugunga Yves wafunguye shampiyona atsindira Gorilla FC igitego, yabonye ikipe ikina mu cyiciro cya Kane muri Saudi Arabia.



Rutahizamu Yves Mugunga wakiniraga Gorilla FC yerekeje muri Saudi Arabia, aho yagiye mu ikipe ya Al-Selmiyah Club yo mu cyiciro cya Kane muri Shampiyona ya Saudi Arabia. 

Nyuma y'uko atasoje umwaka w'imikino neza kubera ibibazo yagiranye na Kiyovu Sports yakiniraga, yaje kwerekeza muri Gorilla FC, akaba yaranayikiniye imikino ibanza ya Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Muri Gorilla FC, yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe, gusa byarangiye maze akomereza muri Saudi Arabia. 

Yves Mugunga yamenyekanye mu makipe yo mu Rwanda nka APR FC yabiciyemo biracika, Kiyovu Sports, Gorilla FC n'ayandi. Yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi". 


Yves Mugunga yavuye muri Gorilla FC ajya muri Saudi Arabia 


Mugunga Yves yanyuze muri Kiyovu Sports 


Mugunga Yves yananyuze muri APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND