RFL
Kigali

Yaciye ibintu! Ibyo wamenya kuri filime nshya 'The Union' irimo Visit Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/08/2024 17:23
0


Filime nshya 'The Union' ya Netflix ikinamo ibyamamare nka Mark Wahlberg hamwe na Halle Berry, ikaba inagaragaramo 'Visit Rwanda' niyo kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere mu zikunzwe ku Isi.



Uraranganyije amaso ku mbuga zicuruza filime, mu binyamakuru bya Sinema urasanga filime ikomeje kugarukwaho ari iyitwa 'The Union' yashowemo ifaranga ikanatunganwa na Netflix ari naho iri kureberwa.

By'umwihariko, iyi filime yasamiwe hejuru n'abanyarwanda bakunda filime aho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyigarukaho berekana ko banyuzwe no kubonamo umupira wanditseho 'Visit Rwanda'.

The Union ni filime y'imirwano (Action/Thriller) ivanzemo n'ubumaneko (Spy), yayobowe n'Umwogereza Julian Farino uzwi mu gukora filime zakunzwe nka 'Flesh & Blood'. Ni mu gihe Rupert Di Ciaulo ari we washyizemo umuziki.

Iyi filime yasohotse ku itariki 16 Nyakanga 2024 kuri Netflix. Ni filime yaritegerejwe na benshi dore ko yahuriwemo n'ibyamamare bya Hollywood birimo Mark Walhberg, Halle Berry, J.K Simmons, Mike Colter, Dana Delany n'abandi.

Icyatunguye kandi cyighashimisha abanyarwanda bamaze kuyireba ni ukubona ijambo 'Visit Rwanda' ryagaragaye ku mupira w'umwe mubakinnyi b'iyi filime. Ku munota wa 32 n'amasegonda 26 nibwo Mark Walhberg wakinnye yitwa 'Mike' yahuye na Jackie Earle wakinnye yitwa 'Foreman'.

Uyu Jackie Earle niwe wari wambaye umupira w'ikipe ya Arsenal wanditseho Visit Rwanda. Nubwo camera itabashije gukurura neza iri jambo gusa ryagaragaraga ndetse n'abasanzwe bazi 'Jersey' za Arsenal babibona byihuse.

Ibi bisobanuye byinshi ku Rwanda rukomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibi birarwongerera kurushaho kumenwa na benshi ku Isi kuko iyi filime iri kurebwa cyane mu bihugu bitandukanye. 

Ni shema kandi kubon filime nk'iyi yagaragayemo izin ry'igihugu aho n'abayireba bagira amatsiko yo gusura u Rwanda bakihera amaso ibyiza birutatse bityo amadevise arusheho kwinjira.

Iyi filime kandi ugukundwa kwayo gukomeje kwiyongera dore ko kuwa Gatatu w'iki cyumweru aribwo byatangajwe ko ariyo filime iri kurebwa n'abantu benshi kuri Netflix, ndetse ikaba iri ku mwanya wa mbere muri filime 10 zikunzwe ku Isi muri uku kwezi.

'The Union' imara isaha imwe n'iminota 47 ni filime yatwaye amezi 7 ikinwa ndetse yakiniwe mu mijyi y'Iburayi irimo London yo mu Bwongereza, Piran yo muri Slovenia na Ponterosso Trieste yo mu Butaliyani. Yatwaye akayabo ka miliyoni 70 z'amadolari mu gukorwa ndetse kugeza ubu imaze kwinjiza miliyoni 118 z'amadolari mu minsi 6 gusa isohotse.

'The Union' niyo filime ya mbere ikunzwe kuri Netflix


Iyi filime yagaragayemo umupira wanditseho 'Visit Rwanda'

Mark Wahlberg na Halle Berry nibo bakinnyi b'imena muri iyi filime

Abakinnyi ba 'The Union' ubwo yamurikwaga ku mugaragaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND