RFL
Kigali

StarTimes yashyize igorora abakiriya bayo by'umwihariko abakunzi b'imikino

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/08/2024 21:38
0


Umwami wo kwerekana imikino mu Rwanda, StarTimes yagaragaje bimwe mu byiza ifitiye abakiriya bayo muri uyu mwaka harimo kongera ubwiza bw'amashusho yerekanwaga, kongera umubare w'imikino yerekanwa n'ibindi byinshi.



Kuri uyu wa Gatatu, Sosiyete ya StarTimes imaze kuba ubukombe mu rw’imisozi 1,000 yakoze ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’umwaka w’imikino mu Rwanda ndetse n’udushya dutegereje abakiriya ba StarTimes.

Nk’uko mu mwaka ushize byagenze, StarTimes irakataje mu kwereka abanyarwanda imikino yose ikomeye yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kandi ku giciro gito cyane.

Mu gihe turi ku munsi wa mbere wa shampiyona, StarTimes yiyemeje kongera umubare w’imikino berekanye mu mwaka w’imikino ushize ndetse no kongera ubwiza bw’amashusho yerekanwaga.

Si mu Rwanda gusa, StarTimes yongereye umubare w’imikino berekana muri shampiyona ya Espagne ndetse na Shampiyona yo mu Budage n’ubundi bari basanzwe berekana.

Imwe mu mikino mpuzamahanga yo kwerekana kuri StarTimes itari umupira w'amaguru, harimo FIBA, NBA n'indi mikino ya Basketball yose wasanga kuri shene ya ESPN, hakaza shene ya Sport Life yerekana shampiyona yo muri Saudi Arabia kwa Neymar na Cristiano Ronaldo.

Uwari uhagarariye Rwanda Premier League muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Desire Niyitanga yavuze ko bagiranye amasezerano na StarTimes yo kwerekana imikino yo mu Rwanda mu myaka itanu hakaba haciyeho umwaka umwe gusa.

Mu mafaranga StarTimes yishyura kugira no yemererwe kwerekana imikino y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, 20% ahabwa Federation, andi 20% agahabwa Rwanda Premier League mu gihe andi asigaye agabanwa n’amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uwari uhagarariye Rwanda Premier League, Desire Niyitanga yatangaje ko kubera imikino myinshi ibera igihe kimwe bikaba byagorana ko yose yerekanwa kuri StarTimes, batangiye ibiganiro na StarTimes y’uko bashobora kubaha uburenganzira bwo kuyerekana mu bundi buryo busanzwe harimo imiyoboro nka YouTube.

Bitari ibyo gusa, StarTimes yongereye ubwiza bw'amashusho yerekanwaga aho bwagizwe Full HD bitandukanye n'uko mu minsi yatambutse abantu bajyaga binubira ubwiza bw'amashusho yerekanwaga.

StarTimes yasobanuye udushya yazaniye abakiriya bayo by'umwihariko abakunzi b'imikino


Abayobozi ba StarTimes batangaje ko bafite byinshi bahishiye abakiriya ba StarTimes

Rwanda Premier League yari ihagarariwe muri iki kiganiro n'itangazamakuru

Shampiyona ya Espagne ikinamo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Mbappe na Lewandowski izajya ica kuri StarTimes


Kanda Hano urebe amafoto menshi 

Amafoto: Dox / InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND