Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kuba yarahawe amahirwe yo gucuranga mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Nyuma y'uko acuranze mu
birori by'irahira rya Perezida Kagame, DJ Ira uri mu bakobwa bagezweho i Kigali
mu mwuga wo kuvanga umuziki, yatangaje ko yishimiye cyane kuba yaragiriwe icyo
cyizere.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize ati "Nagize amahirwe yo kuba DJ mu muhango wo kurahira kwa Perezida. Nzahora iteka nshima."
Perezida Kagame
yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori
bidasanzwe, mu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye
muri Stade Amahoro, abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri
w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora
imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi
banyacyubahiro batandukanye
Ibi DJ Ira abitangaje nyuma yo kuzengurukana na Perezida Kagame mu rugendo
rurerure yazengurutsemo igihugu yiyamamaza. Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul
Kagame wa FPR-Inkotanyi byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bishyirwaho akadomo ku
wa 13 Nyakanga 2024.
Ni urugendo rwazengurutse
intara zose z’igihugu kuri site 18 yabashije kujyaho zose, agaragarizwa
urukundo n’Abanyarwanda ibihumbi amagana babaga bagiye kumushyigikira.
Muri uru rugendo Perezida
Kagame, yaherekejwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu ngeri
zitandukanye.
Uretse abahanzi basusurutsaga ababaga bitabiriye ibirori byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, hari umubare munini w’abantu b’ibyamamare babaga barimo n'abavanga imiziki baherekeje uyu mukandida kuri site zitandukanye. DJ Ira ni umwe mu biyambajwe.
DJ Ira ni umwe mu bahanga
mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj
Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.
DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango we baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.
Nyuma yo kurangiza
amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda, ubu akaba
ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.
DJ yishimiye amahirwe yahawe yo gucuranga mu kurahira kwa Perezida Kagame
DJ Ira ari mu ba-DJs b'igitsina gore bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki
Amaze kubaka izina rikomeye
TANGA IGITECYEREZO