Kigali

Burna Boy yatangije ishuri ryigisha umupira w'amaguru rizajya rikorana na Manchester City

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/08/2024 14:57
0


Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Burna Boy, yatangije ishuri ryigisha abakiri bato umupira w'amaguru aho rifitanye imikoranire n'amakipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza arimo Manchester City.



Iri shuri rizajya rikorera mu mijyi itatu yo muri Nigeria ariyo; Lagos ,Abuja na Port Harcourt, hashize iminsi mike rikora gusa abantu ntabwo bari bakamenye ko ari iry'iki cyamamare.

Iri shuri ryiswe 'Burna Boy Football Academy ' rifite intego yo gutuma abakiri bato biga umupira w'amaguru gusa bakanahabwa ubundi bumenyi bisanzwe burimo ubwo mu Ishuri ndetse bakanigishwa ikinyabupfura kugira ngo bazagire icyo bimarira mu buzima bwabo mu gihe gukina umupira w'amaguru bizaba byanze.

Nk'uko urubuga rw'iri shuri rubigaragaza ngo rizajya ritanga ubumenyi bw'umupira w'amaguru ku bana bari hagati y'imyaka 4-15 ndetse n'abari hagati ya 16 na 21. Gutanga ubu bumenyi bizajya bikorwa inshuro 3 mu Cyumweru mu gihe cy'amasaha 2.

Iri shuri rifatamanye amasezerano y'imikoranire n'amakipe akomeye yo ku Mugabane w'u Burayi arimo n'ayo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza nka Manchester City, Tottenham Hotspurs, Leicester City, na Brighton. Hari kandi na Watford yo ikina shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri iki gihugu.

Mu mikino 7 ya gicuti iri rerero ry'umupira w'amaguru rimaze gukina ,ryatsinzemo 4, ritsindwa 2 ringanya 1.

Ntabwo bikunze kubaho ko abahanzi bashora amafaranga yabo mu mupira w'amaguru gusa  Burna Boy uri no mu bakora uyu mwuga ku mugabane w'Afurika batunze agatubutse we yahisemo kubikora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND