Umuryango wa nyakwigendera Isaac Hayes wari umuhanzi ukomeye muri Amerika, wajyanye mu nkiko Donald Trump umushinja gukoresha indirimbo ye ‘Hold on, I’m Coming’ nta burenganzira yabiherewe.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Icyamamarekazi mu muziki, Celine Dion yiyamye Donald Trump amuziza ko yakoresheje indirimbo ye ‘My Heart Will Go On’ mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kandi ntaburenganzira yabiherewe, ndetse avuga ko agiye kwiyambaza inkiko.
Nyuma ya Celine Dion, umuryango wa nyakwigendera Isaac Hayes wari umunyabigwi mu njyana ya R&B akaba n’umwe mu birabura ba mbere bibitseho ibihembo byinshi bya ‘Grammy Awards’, wikomye Donald Trump.
Mu itangazo umuryango we washyize hanze wavuze ko wareze Trump mu nkiko nyuma yaho yakoresheje indirimbo ya Isaac Hayes yitwa ‘Hold On, I’m Coming’ yasohoye mu 1966 yatumye yamamara. Trump akaba ashinjwa ko yayikoreshe ntaburenganzira abiherewe yewe ntanuwo mu muryango we yabanje kuvugisha.
James Walker umunyamategeko w’umuryango wa Hayes yatangarije televiziyo ya CBS News ko iyi ndirimbo Trump amaze kuyikoresha inshuro 134 mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika. Avuga ko ibi yabikoze yitwaje ko Hayes atakiriho ntangaruka byagira nyamara yirengagije ko hakiri umuryango we ureba ibihangano yasize.
Uyu munyamategeko yavuze ko umuryango wa Isaac Hayes wasabye urukiko ko rwasaba Trump indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni 3 z’Amadolari zihwanye n’inshuro 134 Trump yakoresheje indirimbo ye ntaburenganzira.
Umuryango wa Isaac Hayes wajyanye mu nkiko Trump, usaba indishyi ya miliyoni 3 z’Amadolari
TANGA IGITECYEREZO