Kigali

Perezida Kagame yakiriye 'ku meza' Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kurahira

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/08/2024 18:16
0


Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yakiriye ndetse anagirana ibiganiro n’abanyacyubahiro batandukanye, mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center.



Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori bidasanzwe. Yarahiriye imbere y'Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w’Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame. Amaze kurahira yahawe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Mu ijambo rye, yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza kandi ko bizagerwaho abaturage n’abayobozi bafatanyije. Ati “Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.”

Nyuma yaho, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kurahira mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Perezida Kagame yashimiye abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi w’ingenzi mu buzima na politiki by’Igihugu, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na bo mu guharanira ahazaza heza ha Afurika.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umugabane wa Afurika wageze kuri byinshi ariko ushobora no kugera ku birenze ibyo abawutuye bakomeje gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo by'imbogamizi uyu mugabane ugihura nabyo.

Perezida Kagame akomeje kugirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rye barimo William Ruto wa Kenya, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, aho baganiriye ku ngingo zirimo kongera ingufu mu bufatanye bw’ibihugu byombi.


Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango w'irahira rye
Muri uyu musangiro, abayobozi bagize umwanya uhagije wo kuganira


Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND