Kigali

Kiyovu Sports iri gukorora icira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/07/2024 15:26
1


Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihabo yari yafatiwe na FIFA kubera kutishyura umunyezamu Emmanuel Kalyowa.



Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihano yari yafatiwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu ku Isi FIFA kubera kutishyura umunyezamu Emmanuel Kalyowa ukomoka muri Uganda.

Uyu munyezamu wageze muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w'imikino ntabwo yagiranye ibihe byiza n'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yaje kwanga kumuhemba na we ahita atanga ikirego muri FIFA.

FIFA yaje gufata umwanzuro wo guhanisha ikipe ya Kiyovu Sports igihano cyo kutandikisha abakinnyi nyuma yo gutsindwa urubanza.

Emmanuel Kalyowa yareze Kiyovu Sports ayisaba ko batandukana ndetse agahabwa amafaranga ye ariho n'indishyi y'akababaro byose hamwe byari bihwanye na Miliyoni 35 z'amanyarwanda.

Nyuma yo kwishyura aya mafaranga FIFA yamenyesheje abari bahagarariye uyu mukinnyi mu mategeko ko ikirego cyafunzwe kuko uwaregwaga yakemuye ibyatumaga aregwa.

FIFA yamenyesheje FERWAFA kandi ko ikipe ya Kiyovu Sports yakuriweho igihano cyo kudasinyisha. Iki cyemezo ariko ntabwo cyemerera Kiyovu Sports kuba yakwandikisha abakinnyi kuko igifite ibihano by'umutoza Petros, abakinnyi barimo Cojifa na John Mano kandi bose bakaba baratumye Kiyovu Sports ihanishwa kutagura abakinnyi.


Emmanuel Kalyowa yageze muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z'umwaka ushize w'imikino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAYISANABO FREDA BIBICHOU4 months ago
    Nukuli hari abantu bazumva ijuru mu matangazo nkuyu JohnMano cash ze zaratanzwe zirahekenywa nabagombaga kuyamushyikiliza none aracyarega Kiyovu koko?ntacyo Imana izayihorera hano ni ku mubumbe w'isi kdi wikaraga Ese kuki mutavuga nuwateje ibyo bibazo byose mugahora muvuga ko Kiyovu yambuye kdi muzi neza uko ikibazo kimeze?ntacyo macozi ya munyonge hari igihe bizasobanuka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND