Kigali

SKOL Brewery Ltd yatanze inkunga y’ibikoresho by’isuku n’ubwubatsi ku miryango 100

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/07/2024 11:01
1


Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatanze inkunga y’ibikoresho by’isuku n’ubwubatsi ku miryango 100 yo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.



Ni igikorwa SKOL yanyujije muri gahunda izwi nka ‘FXB Musambira Village Program’ igenewe gufasha abaturage bo muri aka gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.

Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya gatatu, SKOL Brewery yatanze amabati yo kubaka ubwiherero busukuye n’indobo zitunganyirizwamo amazi meza yo kunywa.

Nyiri uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda.

Ati “Tugomba kumenya neza ko iyi miryango yabonye ubufasha bwose ikeneye. Ntabwo ibi bikomeza gusa umubano wacu na FXB ahubwo binagaragaza umuhate mu kugira uruhare mu buzima bw’abaturage. Bigaragaza ko ejo ari heza mu gihe dukomeje gushyira hamwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye SKOL Brewery na FXB Rwanda ku ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw’abatuye i Musambira.

Ati “Turashimira uruganda rwa SKOL Brewery ku bikorwa badufashamo kandi twizeye ko bizakomeza. Abahawe ibikoresho by’isuku n’ubwubatsi turabasaba kuzabikoresha neza bakabyitaho kugira ngo bizabagirire umumaro.”

Yashimye by’umwihariko FXB Rwanda itagarukira mu kubitanga gusa ahubwo inakurikira ikamenya uko bikoreshwa no kubibungabunga.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Kayitana Emmanuel yashimye iyi gahunda ahamya ko izakomeza kubaho ndetse anashima abaturage bakoresha neza ubufasha bahabwa bityo bikabihindurira ubuzima.

Abahawe ibi bikoresho bagaragaje ko bizabagirira umumaro mu buzima bwabo kuko hari bagenzi babo babonye ko ubuzima bwahindutse.

Nyiri uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecon yavuze ko barajwe ishinga no kugira uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda


Bishimiye ibikoresho bahawe


Imiryango 100 y'i Musambira yahawe ibikoresho na SKOL Brewery Ltd


Umuyobozi wa FXB Rwanda, Kayitana Emmanuel yashimiye abaturage bakoresha neza ubufasha hababwa bukabahindurira ubuzima

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye SKOL Brewery na FXB Rwanda ku  ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw'ab'i Musambira



Bahawe ibikoresho by'isuku n'iby'ubwubatsi












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • owtifgfinp2 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND