RFL
Kigali

Ishimwe Jean Rene waraye asinyiye Mukura yatumweho na APR FC mu myitozo i Shyorongi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/07/2024 11:49
1


Myugariro Ishimwe Jean Rene waraye asinyiye ikipe ya Mukura Victory Sports, biravugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bwamutumyeho ko agomba kwitabira imyitozo i Shyorongi.



Ni inkuru itunguranye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane hadaciye n'amasaha 12 umukinnyi Ishimwe Jean Rene yari amaze abaye myugariro wa Mukura, ariko amakuru yizewe agera ku inyaRwanda arahamya ko yatumweho na APR FC ko agomba kwitabira imyitozo i Shyorongi.

Uyu musore ukina inyuma ahagana ibumoso, yari asanzwe afite amasezerano y'Intare FC, ariko akaba yakiniraga ikipe ya Marine FC. Amasezerano yari afitanye na Intare FC, yavugaga ko umunsi Intare FC izamugurisha bazagabana amafaranga azavamo ndetse ubwo yasinyiraga Mukura, aya masezerano akaba yari yubahirijwe.

Ishimwe Jean Rene yaraye asinyiye ikipe ya Mukura ariko bitangiye kuzamo amadidane

Ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports yakoraga imyitozo kuri uyu wa Kane yategereje uyu mukinnyi iraheba ndetse baza kumenya amakuru ko uyu musore yagomba gukora imyitozo i Shyorongi kuko APR FC yari yamumenyesheje ko agomba kuza.

Ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko bwategereje uyu mukinnyi mu myitozo bakamubura, ndetse bakaba bafite amakuru y'uko APR FC yamutumyeho ariko bakaba biteguye gukora buri kimwe bakagumana umukinnyi wabo. Ntacyo APR FC iratangaza kuri aya makuru.

Ishimwe Jean Rene yari amaze iminsi ashaka ikipe kuko yabanje kuganiraho na Gorilla FC ntibyagenda neza, aganira na Muhazi United bumvikana buri kimwe ariko nyuma baza kumubura, nyuma ajya mu biganiro na Mukura byatumye ejo ku wa Gatatu ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri.

Jean Rene asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu "Amavubi" y'abatarengeje imyaka 23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutangana2 months ago
    Ibaze pe, afite amasezeran mu intare fc, akaba yakiniraga marine. None ngo Apr yamuhamagaj mu myitozo yaayaaaa 🤔🤔🤔 mwarangiza ngo champion y'uRwanda izatera imbere. Ubwo x ntawuvuze byinshi mwe ntacyo mwumvamo ra? Niyo mpamvu muteteri champion itangira ifite amanota 6 yose imbumbe ya marine. Kdi Izindi zifite ubusa mwarangiza ngo itwara I ikombe byose. Ark nayo disi niyo mpamvu iyo igeze hanze biyigaruka. Ikagaruka itareba inyuma. Ark ubu bwo muri cecafa yari yihagazeh birangira ipatitse kw'ipoto yamashanyarazi maze irayiturikana ngo poooo. Uwanura ekipe atuma yatuma muteteri ngo ni Apr





Inyarwanda BACKGROUND