Myugariro Ishimwe Jean Rene waraye asinyiye ikipe ya Mukura Victory Sports, biravugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bwamutumyeho ko agomba kwitabira imyitozo i Shyorongi.
Ni inkuru itunguranye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane hadaciye n'amasaha 12 umukinnyi Ishimwe Jean Rene yari amaze abaye myugariro wa Mukura, ariko amakuru yizewe agera ku inyaRwanda arahamya ko yatumweho na APR FC ko agomba kwitabira imyitozo i Shyorongi.
Uyu musore ukina inyuma ahagana ibumoso, yari asanzwe afite amasezerano y'Intare FC, ariko akaba yakiniraga ikipe ya Marine FC. Amasezerano yari afitanye na Intare FC, yavugaga ko umunsi Intare FC izamugurisha bazagabana amafaranga azavamo ndetse ubwo yasinyiraga Mukura, aya masezerano akaba yari yubahirijwe.
Ishimwe Jean Rene yaraye asinyiye ikipe ya Mukura ariko bitangiye kuzamo amadidane
Ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports yakoraga imyitozo kuri uyu wa Kane yategereje uyu mukinnyi iraheba ndetse baza kumenya amakuru ko uyu musore yagomba gukora imyitozo i Shyorongi kuko APR FC yari yamumenyesheje ko agomba kuza.
Ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko bwategereje uyu mukinnyi mu myitozo bakamubura, ndetse bakaba bafite amakuru y'uko APR FC yamutumyeho ariko bakaba biteguye gukora buri kimwe bakagumana umukinnyi wabo. Ntacyo APR FC iratangaza kuri aya makuru.
Ishimwe Jean Rene yari amaze iminsi ashaka ikipe kuko yabanje kuganiraho na Gorilla FC ntibyagenda neza, aganira na Muhazi United bumvikana buri kimwe ariko nyuma baza kumubura, nyuma ajya mu biganiro na Mukura byatumye ejo ku wa Gatatu ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri.
Jean Rene asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu "Amavubi" y'abatarengeje imyaka 23
TANGA IGITECYEREZO