Mutabazi Sabine uri mu bakobwa batavu bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2022, yahaye ubufasha imiryango 75 barwariye mu bitaro bya Nyarugenge i Nyamirambo mu rwego rwo kubagururira icyizere cy'ubuzima, kandi ni kimwe mu bikorwa by'urukundo yifuzaga gukora muri uyu mwaka.
Yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2024
aherekejwe n'abarimo umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli bamaze igihe
bacuditse. Uyu mukobwa asigaye abarizwa muri Canada kuko ariho akurikirana
amasomo ye ya Kaminuza.
Anaherutse kugirwa umuyobozi w'ishami rya Kigali Protocol
muri Canada. Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mukobwa yavuze ko yari amaze
igihe kinini atekereza gufasha ababyeyi babyariye muri ibi bitaro bafite ibibazo
bitandukanye cyane cyane iby'ubushobozi.
Ati "Nari mfite gahunda yo gufasha ababyeyi babyariye
muri ibi bitaro. Harimo ababyeyi baba bafite ibibazo bitandukanye, rero nari
nifuje ko naza nkagira icyo nabafasha."
Akomeza ati "Ubundi impamvu nyamukuru y'iki gikorwa ni
uko mbera na mbere ijambo ry'Imana ritwigisha gukunda bagenzi bacu nk'uko
twikunda, rero' gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda ntabwo ari mu magambo
gusa, ahubwo biri no mu bikorwa, niyo mpamvu ari n'ikintu nifuje gukora kuva
cyera."
Mutabazi yavuze ko kuva akiri muto yifuzaga gukora igikorwa
nk'iki, kandi yahisemo gufasha abarwariye mu bitaro bya Nyarugenge kubera ko
ari hafi yo mu rugo.
Uyu mukobwa yavuze ko iki gikorwa kibimburiye ibindi ashaka
kuzakomeza gukora buri mwaka.
Yavuze kuba muri iki gihe ari kubarizwa muri Canada, ari
gukurikirana amasomo ya 'Fashion and Design' muri Kaminuza ya Richard and
Robinson mu Mujyi wa Ottawa.
Mutabazi yavuze ko kwiga ibijyanye no guhanga imideli ari
kimwe mu bintu yakuze ashaka gukora, kandi yagerageje gukora uko ashoboye
abasha kurotora inzozi ze.
Yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 byamuciriye
inzira, kuko byinshi amaze kugeraho abicyesha kuba iri rushanwa
ryaramufunguriye amarembo.
Miss Mutabazi Sabine yahaye ubufasha imiryango 75 y’abarwariye
mu bitaro bya Nyarugenge i Nyamirambo
Mutabazi yakoze iki gikorwa aherekejwe n’abarimo umukunzi we Kevin
Shafi Musemakweli [Ubanza iburyo]
Uyu mukobwa yatanze ibikoresho byinshi nkenerwa mu buzima bwa
buri munsi
Mutabazi yavuze ko gukora ibikorwa nk’ibi ari ibintu azajya
akora buri mwaka
Mutabazi yavuze ko amaze iminsi akurikirana amasomo ye ya
Kaminuza ajyanye n’imideli
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUTABAZI YATANZE NYUMA YO GUFASHA ABA BABYEYI
TANGA IGITECYEREZO