Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yasabye urubyiruko rwo muri Nigeria guhagarika imyigaragambyo bateguye mu cyumweru gitaha kuko ariwe uzikemurira ibibazo bafite bituma bashaka kwigaragambya.
Hashize iminsi itari
myinshi mu gihugu cya Kenya hari kubera imyigaragambyo, ikaba yaratumye
Guverinoma ya Kenya iseswa hagashyirwaho indi nshya ndetse Perezida William
Ruto akagirana ibiganiro bitandukanye n’abaturage.
Iyi myigaragambyo yabaye
imbarutso y’indi myigaragambyo yabaye muri Uganda ku munsi w’ejo aho yasize
abarenga 60 batawe muri yombi cyane ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta
Museveni yari yababuriye ko umuntu ushaka kwigaragambya azaba ameze nk’ukina n’umuriro.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu
gihugu cya Nigeria bakimara kubona imyigaragambyo yo muri Kenya, nabo bagize
igitekerezo cyo kwigaragambya bakaba barateguye y’uko mu cyumweru gitaha nabo
bazakora imyigaragambyo.
Perezida wa Nigeria,
Ahmed Bola Tinubu ushinjwa kutita ku baturage be, gushyira igihugu ahabi,
kwicisha abaturage inzara, ruswa yamunze iki gihugu n’ibindi, yavuze ko nta
mpamvu yo gukora imyigaragambyo ahubwo we azabyikemurira mu nzira y’amahoro
bidasabye ko habaho imyigaragambyo.
Perezida Tinubu yagize
ati “Nta mpamvu yo kwigaragambya. Ndimo gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu
kibe cyiza”
Mohammed Idris, Minisitiri w’Itangazamakuru, yavuze ko Tinubu arimo akora ibishoboka byose
kugira ngo akemure ibibazo by’urubyiruko hatabayeho kwigaragambya.
Minisitiri agira ati “Twaganiriye kandi ku kibazo cy’igihugu muri rusange, Perezida yansabye kongera
kumenyesha Abanyanigeria ko abumva cyane cyane urubyiruko rwifuza
kwigaragambya.
Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana niba uru rubyiruko rwateguye iki gikorwa cyo
kwigaragambya bahinduye intekerezo zabo cyangwa se batera utwatsi ijambo rya
Perezida hanyuma bagakomeza gahunda yabo yo kwigaragambya.
Gahunda y’iyi
myigaragambyo iteganyijwe kuba ku wa 01 Kanama 2024.
TANGA IGITECYEREZO