Mu Karere ka Ruhango, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abagabo babiri bakekwa gukoresha ibikangisho, basiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu.
Abatawe muri yombi ni
Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel bo mu Mudugudu wa
Rusebeya,Akagari ka Buyogombe, Umurenge wa Ruhango , mu Karere ka Ruhango.
Aba bose ni abavandimwe bigakekwa ko ari bo bagize uruhare mu gusiga amazirantoki urugo rwa Musabyeyezu Marie–Josée , ukuriye Umudugudu wa Rusebeya.
Uyu muyobozi yatanze ikirego kuri RIB, sitasiyo ya Ruhango, yabwiye Radio/TV1 ko ku munsi w’ejo wo ku wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi basize amazirantoki ku muryango w’inzu ye.
Ati “ Ku muryango wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki, ahantu hose bayasize .”
Uyu muyobozi ashinja aba batawe muri yombi kuko yaherukaga kubatangaho amakuru y’uko ari abajura, bakamubwira ko bazamugirira nabi.
Ati “ Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo gihari ni uko bazengereje abantu , twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, anenga abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu.
TANGA IGITECYEREZO