RFL
Kigali

Ruhango: Urugo rwa Mudugudu rwasizwe amazirantoki, babiri batabwa muri yombi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/07/2024 11:00
2


Mu Karere ka Ruhango, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abagabo babiri bakekwa gukoresha ibikangisho, basiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu.



Abatawe muri yombi ni  Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel bo mu Mudugudu wa Rusebeya,Akagari ka Buyogombe, Umurenge wa Ruhango , mu Karere ka Ruhango.

Aba bose ni abavandimwe bigakekwa ko ari bo  bagize uruhare mu gusiga amazirantoki urugo rwa Musabyeyezu  Marie–Josée , ukuriye Umudugudu wa Rusebeya.

Uyu muyobozi yatanze ikirego kuri RIB, sitasiyo ya Ruhango, yabwiye Radio/TV1 ko ku munsi w’ejo wo ku  wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi basize amazirantoki ku muryango w’inzu ye.

Ati “ Ku muryango  wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki, ahantu hose bayasize .”

Uyu muyobozi ashinja aba batawe muri yombi kuko yaherukaga kubatangaho amakuru y’uko  ari abajura, bakamubwira ko bazamugirira nabi.

Ati “ Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo gihari ni uko bazengereje abantu , twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, anenga abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu.

 Ati “ Mu by’ukuri igihari kimwe ni uko tutaramenya ababikoze ariko hari abakekwa, iperereza rirakomeza , nyuma  nibwo tuzamenya niba hari abahamwa n’icyaha bakurikiranywe  .

 Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’iki cyaha  gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya  ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza charles1 month ago
    ABANTU basize amazirantoki kumuyoboziw,umudugudu nibibahama bazabihanirwe n,amategeko
  • NZABONIMPA4 weeks ago
    abobagabo,nibahamwanicyaha.bazahanwe.





Inyarwanda BACKGROUND