RFL
Kigali

Volleyball: Amakipe 8 agiye kwitabira irushanwa rya Liberation Cup hatahwa Petit Sitade

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/07/2024 10:25
0


Amakipe 4 mu bagabo n'andi 4 mu bagore, niyo agiye kwitabira irushanwa rya Liberation Cup rizaba hatahwa Petit Sitade.



Iri rushanwa ry'intoki rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rizitabirwa n'amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y'abagore umwaka ushize, ndetse n'andi makipe 4 ya mbere mu bagabo ku rutonde rwa shampiyona iheruka. Ni irushanwa rizaba mu mpera z'iki cyumweru kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, imikino yose ikazabera muri Petit sitade.

Amakipe azitabira mu bagabo: APR VC, Kepler VC, Police VC, REG VC, mu bagore: APR WVC, Police WVC, RRA WVC, ndetse na Ruhango WVC.

Ku wa Gatanu, amakipe ya mbere azamanuka mu kibuga, aho ikipe ya Ruhango WVC saa 17:00 PM izacakirana na APR WVC, naho saa 19:00 APR VC icakirane na Police VC mu bagabo.

Ku wa Gatandatu saa 16:00 PM, Police WVC izacakirana RR WVC, naho saa 18:00 Kepler mu bagabo ikazacakirana na REG VC.





Iyi mikino izaba mu buryo bwo gutaha Petit Sitade. Nyuma yaho Petit sitade itangiye kuvugururwa, umukino wa Volleball wari usanzwe uhakinirwa watangiye gusembera ndetse hamwe ugakomwa mu nkokora kubera kubura ikibuga. Muri BK Arena kuhakinira byabaga bikosha ariko kuri ubu bafite icyizere cy’uko babonye ikibuga cyiza kandi bakwigondera.

Iyi nyubako yavuguruwe izajya yakira abafana 1,000 bicaye neza, igisenge cyarazamuwe, ikibuga kiratunganywa ndetse n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND