Bamwe mu biganjemo urubyiruko bo mu gihugu cya Uganda babyukiye mu myigaragambyo bari bamaze iminsi bateguje, batangiye gutabwa muri yombi nyuma yo kutumvira impanuro za Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Mu minsi yashize, mu
gihugu cya Kenya habaye imyigaragambyo ikomeye cyane yatumye Perezida William
Ruto asesa Guverinoma kubera uburemere bw’iyo myigaragambyo yamaganaga izamuka
ry’imisoro ndetse na ruswa ivuza ubuhuha muri iki gihugu cya Kenya.
Bamwe mu baturage bo muri
Uganda niho bagiriye icyifuzo n'igitekerezo cy’uko nabo bategura imyigaragambyo bakamagana
ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda by'umwihariko bakaba bashinja ibyaha byinshi Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Kuwa Mbere, inzego
z’umutekano muri Uganda zatangaje ko ziteguye kurinda Igihugu no kuburizamo
imyigaragambyo yari yateguwe uyu munsi ku wa Kabiri ndetse inzira zerekeza ku Nteko Ishinga Amategeko zikaba zifunze, abayobozi bakaba bari gufashwa
kugera mu Nteko Ishinga Amategeko barinzwe mu buryo bukomeye.
Nk’uko bari babiteguye,
bamwe mu rubyiruko bagerageje kubyukira mu myigaragambyo bafashwe n’inzego z’umutekano
ziryamiye amajanja batabwa muri yombi kuko bari banabibagiriyemo inama.
TANGA IGITECYEREZO